Ikibazo cya tekiniki bitewe na ”Vehicle subsystem” byatumye kohereza icyogajuru bihagarikwa igihe kitazwi nk'uko byagaragajwe na Blue Orgin ya Jeff Bezos yendaga kucyohereza.
Igikorwa cyo kohereza icyogajuru cya Blue Origin muri Florida cyagombaga gukoresha rocket yitwa "New Glenn", rocket izwiho imbaraga n’ikoranabuhanga rikomeye. Iyi rocket yahawe izina ry’umunyacyubahiro John Glenn, Umunyamerika wa mbere wabashije kuzenguruka Isi mu rugendo rwo mu kirere mu 1962.
Ku itariki ya 20 Gashyantare 1962, John Glenn yabaye Umunyamerika wambere wabashije kuzenguruka Isi mu kirere akoresheje icyogajuru cyitwa Friendship 7 mu rwego rw'umushinga wa Mercury-atlas 6.
Yazengurutse inshuro eshatu zose mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu. Urwego rugendo rwamushyize mu mateka y’ubumenyi bw’ikirere, rwerekana ubushobozi bwa Amerika mu kurushanwa n'Ubumwe bw’Abasoviyeti mu kwigarurira ikirere.
Blue Origin yatangaje ko hakenewe igihe cy’inyongera ngo bikosorwe, ariko igihe nyacyo bizabera ntikiramenyekana. Rocket New Glenn, ishobora gukoreshwa inshuro nyinshi, izakora urugendo rugana mu isanzure nkuko tubikesha BBC.
Igice cya Booster kizagwa ku kibuga cyo mu Nyanja ya Atlantique kitiriwe nyina wa Bezos, Jacklyn, kugira ngo gikoreshwe ubwa kabiri.
Iyi ni intambwe ikomeye ku kigo cya Blue Origin, kuko rizaba ariryo gerageza rya mbere rigera mu isanzure, mu gihe Bezos agerageza guhangana na, Elon Musk, wa SpaceX.
Abahanga bavuga ko nubwo byari gutanga umusaruro mwinshi, ibyo gusubika iki gikorwa ntibitangaje kuko ibikorwa nk’ibi bikenera gutegurwa neza, Blue Origin ivuga ko izatangaza igihe gishya vuba.
TANGA IGITECYEREZO