Kigali

Al Hilal mu nzira yo gusinyisha Mohamed Salah na Virgil van Dijk

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/01/2025 8:16
0


Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Khaled Qinan aravuga ko ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yamaze kugera ku masezerano y’ibanze n’abakinnyi ba Liverpool, Mohamed Salah na Virgil van Dijk, bazaboneka ku isoko nk’abakinnyi bigenga mu mpeshyi y’uyu mwaka.



Mohamed Salah w’imyaka 32, ari mu bakinnyi b’ingenzi ba Liverpool, ariko amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Nubwo Salah ashaka gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru, biravugwa ko Al Hilal yamaze kongera kugaragaza inyota yo kumusinyisha nyuma yo gutanga miliyoni £100 mu mwaka ushize ariko bigahagarara.

Al Hilal ifite intego yo gusimbuza Neymar uherutse kugira ibibazo by’imvune, bityo ikaba yifuza kubona Salah nk’umusimbura ukwiye. N'ubwo nta mwanzuro urafatwa ku hazaza h’uyu mukinnyi muri Liverpool, birashoboka ko ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia igihe amasezerano ye azaba arangiye.

Virgil van Dijk na we ari mu bakinnyi bafite amasezerano azarangira mu mpeshyi. Biravugwa ko uyu myugariro ukomoka mu Buholandi ashobora kwerekeza muri Al Hilal hamwe na Salah, mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’iyi kipe yo muri Saudi Arabia. Nubwo ibijyanye n’ibiganiro bye bikiri ibanga, amakuru y’ibanze avuga ko hari ubushake bwo kumusinyisha mu mpeshyi.

Al Hilal, ishaka kongera guhangana ku rwego mpuzamahanga, irifuza kwiyubaka ikoresheje abakinnyi bakomeye nka Salah na Van Dijk. Gusinyisha aba bakinnyi bombi byaba ari intambwe ikomeye ku ikipe ikomeje gushaka gusimbuza abakinnyi nk’umunya-Brazil Neymar.

Nubwo ibiganiro bikomeje ntiharamenyekana byinshi byemewe ku bijyanye n’aya masezerano. Abakurikiranira hafi ruhago mpuzamahanga barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru yizewe ku hazaza ha Salah na Van Dijk, dore ko impeshyi y’uyu mwaka izaba igizwe n’inkuru zikomeye ku isoko ry’abakinnyi.


Umwanditsi: KUBWAYO Jean de la croix







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND