Mu gihe kirekire, inyito 'Sub-Sahara' yakoreshejwe mu gusobanura ibihugu bimwe bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ariko se, iyi nyito koko ifite ishingiro? Kuki Abanyafurika ubwabo bemera kuyikoresha ndetse bakayishyira mu nyandiko zabo?
Iri jambo ryatangiye gukoreshwa n’abanyamahanga, cyane cyane abashakashatsi n’abategetsi b’abakoloni, mu rwego rwo kugabanya Afurika mu bice bifitanye isano n’Ubutayu bwa Sahara. Nyamara, iyo ufashe ikarita ukareba neza, usanga ibihugu nka Mauritania, Mali, Niger, Chad na Sudani biri mu gice kimwe cy’Ubutayu bwa Sahara cyangwa hafi yabwo, ariko nabyo bikaba byarashyizwe mu cyiciro cya 'Sub-Sahara'.
Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo, ubwo yari iyobowe n’ubutegetsi bw’ivangura (Apartheid), ntiyigeze ishyirwa muri icyo cyiciro. Ese byaba bisobanura ko iyi nyito ishingiye ku moko cyangwa ku bundi buryo bwo gushyira ibihugu mu byiciro bitari ngombwa?
Ijambo 'Sub' risobanura 'munsi' cyangwa . Ibi bituma hari ishusho ihabawa Afurika, aho bigaragara ko ibihugu byayo biri ku rwego rwo hasi. By’umwihariko, iyi nyito ishimangira igitekerezo cy’uko ibihugu bimwe bifite agaciro karinganiye mu gihe ibindi bibarwa nk’ibidafite imbaraga.
Gukoresha iyi nyito bikomeza gucamo umugabane wa Afurika ibice bishingiye ku mateka y’ubukoloni. Ibice byo "hejuru" no "hepfo" biratandukanywa n’imyumvire, aho guhuza Afurika nk’umugabane umwe ufite intego imwe. Iyo inyito nk’iyi ikomeza gukoreshwa, byangiza ukwiyumvanamo kw’abatuye umugabane. Abanyafurika bamwe bibona nk’abari hasi, bituma batagira icyizere cy’iterambere ryabo, mu gihe abandi bagaragaza isura yo gusuzugura ibindi bihugu bumva ko bari hejuru.
Abanyabwenge b’Abanyafurika bagaragaza ko gukomeza kwemera inyito nka 'Sub-Sahara' ari ukuguma mu mugozi w’ubukoloni.
Nk’uko abashakashatsi batandukanye babigaragaje, iyi nyito ni imwe mu nzira abakoloni nbakomeje gukoresha mu gusiga icyasha umugabane wa Afurika, bawuha ishusho y’ihonyorwa.
Abanyafurika bagomba gushaka uburyo bwo guhuza umugabane, aho gushyira imbere amagambo asenya isura yawo.
Inyito nk’izi zikwiriye gucika, hakajyaho izihamye ziboneye, zihesha ishema ibihugu by’Afurika. Mu gihe cy’ubukoloni, abategetsi b’abanyamahanga banditse amateka y’umugabane uko babyumvaga. Ni ngombwa ko Abanyafurika bongera kwandika aya mateka ashingiye ku kuri kwabo, bityo bagahanga icyerekezo gishya cy’ubwigenge mu bitekerezo.
Abanyafurika bakwiye guhagarika kwemera inyito cyangwa ibisobanuro bikomoka hanze, ahubwo bagashyiraho ibyabo bifite ishingiro kandi bibafasha kwiyubaka.
Inyito 'Sub-Sahara' siyo ikwiye gukoreshwa mu gusobanura ibihugu by’Afurika. Ahubwo Abanyafurika bagomba guharanira ubwigenge mu mvugo, bakoresha amagambo y’ubumwe n’iterambere aho gukomeza gucibwa mu byiciro bitagira ishingiro.
Afurika igomba kwiyandika mu buryo bushya, aho ishema n’ubusugire by’umugabane byimakazwa, bityo ikagaragaza isura yayo nyakuri yawo wunze ubumwe nk'uko tubikesha The Really African Books.
Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO