Kigali

Impamvu Los Angeles irimo kugaragara mu ibara rya pinki nyuma y’inkongi z’Umuriro

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/01/2025 13:48
0


Inkongi y'umuriro muri Los Angeles yangije byinshi ndetse abagera kuri 24 bamaze guhitanwa nayo, hakaba hamaze kwangirika ibintu bifite agaciro ka miliyari 250 z’amadolari.



Kubera ifu irimo kwifashishwa mu kuzimya inkongi, abaturage barashishikarizwa gukoresha amazi ashyushye n’isabune mu kuyihanagura ku bintu bito, naho ku bice binini hagakoreshwa imashini zabugenewe.

Abakozi barimo guhangana n’inkongi z’umuriro zibasiye California, cyane cyane mu gace ka Los Angeles, bakomeje gukoresha ibikoresho birimo ifu ya pinki izwiho kurwanya umuriro. Iyi fu yitwa “Phos-Chek”, ni ikinyabutabire cyakozwe na sosiyete yitwa Perimeter, kikaba cyaratangiye gukoreshwa mu kuzimya inkongi muri Amerika kuva mu 1963.

Ubu iyi fu ishobora kugaragara ku modoka, ibiti, ndetse no ku bikarito by’imihanda mu duce twa Los Angeles "La fires pink powder california". Abaturage barashishikarizwa gukoresha amazi ashyushye n’isabune mu kuyihanagura ku bintu bito, naho ku bice binini hagakoreshwa imashini zabugenewe.

Imodoka zitwaye amazi menshi hamwe n’abashinzwe kuzimya inkongi baturutse mu bihugu birimo Canada na Mexique bageze muri Los Angeles ku wa Mbere, mu rwego rwo kwitegura inkubi y’umuyaga iri kwiyongera. Uyumuyaga ushobora kubangamira ibikorwa byo kuzimya umuriro, cyane iyo umuyaga wihuta kugera kuri kilometero 112 ku isaha.

Mu byumweru bike bishize, inkongi enye mu gace ka Los Angeles zishe abantu barenga 24, zisenya amazu arenga ibihumbi 12. Ubuyobozi bw’akarere ka Los Angeles bwatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, mu gihe abantu barenga 24 bakiri gushakishwa.

Abaturage barasabwa kuva mu ngo zabo mbere y’uko basabwa guhunga ku mugaragaro, cyane mu duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’inkongi. Abantu hafi 100,000 bakomeje kuba mu bibibazo nyuma y’uko inkongi zisenye uturere nka Pacific Palisades na Pasadena.

Abakinnyi b’ibyamamare n’amashyirahamwe akomeye barimo Beyoncé na Disney barimo gutanga inkunga zigenewe abakuwe mu byabo. Ariko kandi, hamenyekanye ibyaha birimo kwiba no guhanika ibiciro by’aho abantu bacumbika.

Izi nkongi zishobora kugira ingaruka zikomeye mu mateka y’Amerika, aho abahanga bateganya ko ibyangiritse bishobora kugera kuri miliyari 250 z’amadolari.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND