Kigali

Perezida wa Ukraine Zelensky yiteguye gutanga imfungwa z’Abasirikare ba Koreya ya Ruguru

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/01/2025 16:19
0


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye gutanga abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba mu rwego rwo kuguranisha, imfungwa z’intambara z’Abanya Ukraine zagwatiriwe nu Burusiya.



Ku rubuga rwa X, Zelensky yagize ati: “Ku basirikare ba Koreya ya Ruguru badashaka gusubira iwabo, hashobora kuboneka izindi nzira z’amahoro.” Yongeyeho ko abashaka kuvugisha ukuri ku ntambara binyuze mu  Kinya-Koreya bazafashwa kugira ngo hagaragazwe ibirimo kubera mu ntambara nk'uko bitangazwa na BBC.

Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) rwavuze ko umwe mu basirikare bafashwe yabeshywe ko ari amahugurwa agiyemo, asanga yoherejwe mu ntambara. mu byangombwa yasanganywe harimo indangamuntu  y’u Burusiya iriho amazina y’umuntu utari we ariko undi musirikare nta byangombwa yari afite.

Ku wa gatandatu Zelensky yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza aba basirikare, umwe afite igipfuko ku mutwe no kukananwa, undi ku biganza. Abayobozi bavuga ko aba basirikare barimo gufashwa mu murwa mukuru wa Kyiv kandi babazwa hifashishijwe ururimi rwabo. 

Amakuru aturuka muri Koreya y’Epfo avuga ko abasirikare 10,000 ba Koreya ya Ruguru boherejwe gufasha u Burusiya, barimo abarenga 300 bamaze gupfa, naho 2,700 barakomerekejwe. SBU yavuzeko barimo kuvuga ikinyakoreya barimo kwifashisha inzego z’ubutasi bwa Koreya y'Epfo mukubabaza ibibazo

Ukraine n’ibihugu by’inshuti biyemeje gukomeza kugaragaza uruhare rw’u Burusiya mu gukoresha aba basirikare mu ntambara, mu gihe amahanga ashyira mu majwi uburusiya  ibikorwa bihonyora amategeko mpuzamahanga arengera imfungwa z’intambara, harimo kubakubita,kubima ubuvuzi no kubafatanabi mu buryo bunyuranyije n’amasezerano ya Geneve.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND