Kigali

Aba-hakers binjiriye Minisiteri ya Amerika biba impapuro z'ibanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/12/2024 14:01
0


Abajura biba bakoresheje ikoranabuhanga bivugwa ko boherejwe n'u Bushinwa binjiye mu mashini za Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho bibye zimwe mu nyandiko zikomeye z'ibanga.



Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko abajura biba bakoresheje ikoranabuhanga boherejwe na Leta y’u Bushinwa binjiye mu mashini yabo, mu gikorwa cyiswe  igikorwa gihambaye  cy’ubujura bw’ikoranabuhanga.

Mu ibaruwa CNN dukesha iyi nkuru yabonye, umukozi wa Minisiteri yavuze ko ku itariki ya 8 Ukuboza, abari bashinzwe porogaramu yo hanze babamenyesheje ko abajura b'ikoranabuhanga binjiye mu mashini ya Minisiteri y’Imari, biba impapuro z' ibanga.

Minisiteri yemeje ko sisiteme yangiritse yahise ikurwaho kandi ibigo by’umutekano nk’ikigo CISA na FBI bari mu iperereza.

Ikigo cyitwa BeyondTrust, cyatanze porogaramu y’ikoranabuhanga Minisiteri ikoresha, cyatangaje ko kirimo gukorana na polisi mu gukemura iki kibazo. Bavuze ko ikibazo cyagaragaye tariki ya 2 Ukuboza, gihagarikwa ku itariki ya 5 nyuma yo kubona ibimenyetso by’uko hari ababinjiriye.

Nubwo hataramenyekana imiterere y'iki kibazo, Minisiteri yavuze ko abajura biba bakoresheje ikorana buhanga binjiye muri mashini “nyinshi.”

Umwe mu bayoboye iyi Minisiteri , yavuze ko iperereza ririmo gukorwa n’ibigo nka FBI, CISA, n’inzego z’ubutasi kugira ngo hamenyekane ibyibwe.

Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND