Kigali

Lazio yirukanye umukozi wari ushinzwe Igisiga cyayo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/01/2025 21:30
0


Ikipe ya Lazio yo mu Butaliyani yirukanye Juan Bernabé, wari ushinzwe igisiga cyayo kizwi nka Olimpia,nyuma y’uko ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza igikorwa cyo kubagwa, bivugwa ko yari agamije kongera ubushobozi bwe bwo gutera akabariro.



Iki gikorwa cyahise gitera impaka ndende,cyane cyane ku bijyanye n’indangagaciro z’ikipe no ku isura yayo ku ruhando mpuzamahanga.

Juan Bernabé, w’imyaka 56, yari azwi cyane mu bafana ba Lazio kubera akazi ke ko kuyobora igisiga ,Olimpia, cyagurukaga hejuru y’ikibuga cya Stadio Olimpico mbere y’imikino. 

Iyi gahunda yabaye kimwe mu bimenyetso byihariye by’ikipe kuva mu mwaka wa 2010. Gusa, imyitwarire ye yashyizwe mu majwi nyuma y’uko agaragaye asangiza amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, ibintu ubuyobozibwa Lazio bwise "ibidakwiye kandi bihabanye n’indangagaciro z’ikipe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Lazio yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Bernabé kubera imyitwarire idahesha ishema ikipe, kandi ko bidashoboka gukomeza kumuhuza n’ikimenyetso cy’amateka ya Lazio. Bagaragaje kandi ko bashyira imbere imyitwarire iboneye ku muntu wese  uhagarariye isura y’ikipe.

Bernabé si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa bikurura impaka. Mu mwaka wa 2021, yari yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gufatwa amashusho ari mu kibuga ashimagiza Benito Mussolini, umuyobozi w’igitugu wigeze gutegeka u Butaliyani. Icyo gihe, icyo gikorwa cyavuzweho cyane n’itangazamakuru ndetse n’imiryango iharanira ubutabera.

Nubwo Bernabé yavuze ko yashyize ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yirinde ipfunwe rituruka ku bibazo by’imyororokere, ubuyobozi bwa Lazio bwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu rwego rwo kurinda isura y’ikipe nk'uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Yari ashinzwe igisiga cya Lazio

Igisiga cya Lazio, Olimpia

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND