Kigali
16.0°C
4:52:33
Jan 22, 2025

Maroc: Impungenge ku mugambi wo kwica imbwa Miliyoni 3 mbere y'igikombe cy'Isi cya 2030

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/01/2025 21:30
0


Mu rwego rwo kwitegura kwakira igikombe cy’isi cya 2030, Maroc iravugwaho gahunda yo kwica imbwa ziri mu mihanda zigera kuri miliyoni eshatu. Iki gikorwa kigamije gusukura imijyi no kuyitegura ku buryo buhuza n’ibyifuzo by’abafana bazitabira iri rushanwa.



Gusa cyateje impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu miryango iharanira uburenganzira bw’inyamaswa.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko iyi gahunda igamije guca ukubiri n’imbwa ziri mu mihanda, zishinjwa guteza umwanda no kuba ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Ibikorwa birimo kuziha uburozi no kuzirasa byateje uburakari mu miryango nka PETA (People for the Ethical Treatment of Animals) hamwe n’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa nk'uko tubikesha The Sun.

Umushakashatsi Jane Goodall, uzwi cyane mu bijyanye no kurengera inyamaswa, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), abasaba gutambamira iki gikorwa no gusaba Maroc guhagarika gahunda yo kwica imbwa. Yanagaragaje ko iki gikorwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku isura ya FIFA nk’umuryango wubashywe ku isi hose.

Abategetsi ba Maroc bo bavuga ko gahunda yo gusukura imijyi yari yararangiye muri Kanama 2024. Gusa amakuru mashya agaragaza ko hashobora kuba hari indi gahunda yasubukuwe nyuma y’uko iki gihugu  cyemejwe nk’umwe mu bategura igikombe cy’Isi cya 2030.

Iki kibazo cyazamuye impaka mu bakunda umupira w’amaguru n’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa ku isi hose. Hari abavuga ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwimakazwa mu gihe hategurwa amarushanwa akomeye nk’igikombe cy’Isi, aho abandi bavuga ko iki gikorwa ari ngombwa mu rwego rwo kugera ku isuku n’umutekano mu mijyi y’iki gihugu.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND