Umukinnyi w'Umunyarwanda, Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo muri AS Kigali aheruka kwerekezamo ku nshuro ya gatatu.
Uyu mukinnyi yakoze imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe y'Abanyamujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025.
Haruna Niyonzima yaherukaga gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y'amezi atandatu mu kwezi gushize kwa 12. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukinnyi asubiye muri AS Kigali nyuma yuko yayigiyemo muri 2019 akaza kongera kuyijyamo muri 2021.
Agiye muri AS Kigali nyuma y'uko mu mpeshyi y'umwaka ushize yari yasinyiye Rayon Sports gusa akaza gusesa amasezerano yari yagiranye nayo nyuma y’iminsi 52 aho yavugaga ko iyi kipe itubahirije amasezerano bari bagiranye.
AS Kigali izaba ifite Haruna Niyonzima mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 3 n'amanota 26.
Haruna Niyonzima akora imyitozo ye ya mbere muri AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO