Ikipe ya Tigers BBC ikomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye, ikaba yamaze gusinyisha Ishimwe Lars wakiniraga Golden Bear Basketball Club yo muri Kaminuza ya Alberta muri Canada.
Ishimwe Lars wamaze kugera mu Rwanda aho
yatangiye imyitozo hamwe na bagenzi be bashya. Mu magambo y'ibyishimo yavuze
akigera muri Tigers BBC, yagaragaje icyizere ku hazaza h’iyi kipe.
Ishimwe Lars Yagize ati: “Dufite inyota
ikomeye yo gutsinda. Nubwo dushobora gufatwa nk’ikipe nto, dufite ubushake bwo
kwerekana ko dufite imbaraga kandi dushoboye. Ndizera ko abakinnyi bacu
n’umutoza mwiza dufite bazadufasha kugera ku ntego zacu.”
Uyu mukinnyi ukina ku mwanya wa ‘shooting
guard’ aje kunganira abandi bakinnyi b’abahanga barimo Ntwari Marius na
Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka, hamwe n’umutoza Henry Mwinuka wagizwe umutoza
mukuru wa Tigers BBC avuye muri Patriots BBC.
Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izatangira
ku wa 24 Mutarama 2025, aho Tigers BBC izakina umukino wa mbere yakira Espoir
BBC, bikaba biteganyijwe ko ari intangiriro y’umwaka w’imikino witezweho
byinshi n’iyi kipe.
Tigers BBc ikomeje kwiyubaka ku buryo budasanzwe
TANGA IGITECYEREZO