Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi,Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaoundé watoje n'kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yashimiwe ku bigwi yagezeho anashyikirizwa inkunga yo gukomeza kwivuza nyuma y'uko amaze igihe yararwaye.
Ku munsi wejo ku Cyumweru mu gihugu cy'u Burundi ni bwo hakinwe umukino wo gushimira uyu mutoza no kwizihiza ibigwi yagezeho mu mupira w'amaguru. Ni umukino wari wahuje abakinnyi bakiniye Vital'O FC ndetse n'ikipe y'abahanzi ukaba warangiye bombi banganya 1-1.
Amafaranga yose yakusanyijwe kuri uyu mukino yahawe Kanyankore Yaoundé mu rwego rwo kumushimira ndetse kugira ngo akomeze kwivuza dore ko amaze igihe arwaye.
Usibye ibi kandi na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi, FFB, Muyenge Alexander yamuhaye amafaranga agera kuri miliyoni 8 z'Amarandi na 'certificate' mu rwego rwo kumushimira ibikorwa byiza yakoreye umupira w'amaguru w'u Burundi.
Kanyankore ni izina rikomeye mu mupira w'amaguru w'u Burundi by’umwihariko muri Vital’O FC yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza, akaba yarayifashije kwegukana ibikombe 22 birimo n'icya CECAFA Kagame Cup ya 2014.
Kanyankore yanatoje Rwanda B aho yanatwaranye nayo CECAFA yungirije uwitwaga Nando. Yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali), ndetse na Bugesera FC ari nayo yatoje bwa nyuma mu Rwanda.
Kanyankore Yaoundé yahawe 'Certificate' yo kumushimira
Kanyankore Yaoundé yashimiwe anahabwa inkunga
TANGA IGITECYEREZO