Jolly Mutesi, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari mu barebye umukino ukomeye w’irushanwa rya FA Cup, aho Arsenal yasezerewe na Manchester United ku mukino warangiye ari penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 120.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025, kuri Emirates Stadium i Londres mu Bwongereza aho mutesi Jolly yarahibereye.
Manchester United yafunguye amazamu ku munota
wa 52, igitego cyatsinzwe na Kapiteni Bruno Fernandes ku mupira mwiza yahawe na
Alejandro Garnacho. Gusa ku munota wa 61, Diogo Dalot wa Manchester United
yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ivamo itukura, isiga ikipe ye ikina ari
abakinnyi 10.
Arsenal ntiyatinze kubyungukiramo, maze ku
munota wa 63, myugariro Gabriel Magalhães yishyura igitego ku mupira yateretse
mu rushundura. Nubwo amakipe yombi yakomeje gukina ashaka igitego cy’intsinzi,
iminota 90 ndetse n’iminota 30 y’inyongera yarangiye nta gihindutse, bituma
hitabazwa penaliti.
Mu gutera penaliti, Manchester United yakoze
neza itsinda penaliti zose eshanu, mu gihe Arsenal yatsinze eshatu gusa, bituma
ikipe y’umutoza Ruben Amorim ikomeza mu ijonjora rya kane aho izahura na
Leicester City.
Arsenal ni imwe mu makipe afitanye imikoranire ya hafi na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku isi hose.
Ifoto ya Miss Jolly kuri Emirates Stadium
TANGA IGITECYEREZO