Kigali

Ukraine yatanze ubufasha mu kurwanya inkongi yibasiye Los Angeles

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 8:25
0


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha mu kurwanya inkongi z’umuriro zibasiye Leta ya California, nyuma y’amagambo ya Donald Trump Jr. yagaragaje ko Ukraine ishobora kuba ifitemo uruhare.



Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Zelenskyy yatangaje ko abakozi bashinzwe kuzimya umuriro 150 ba Ukraine biteguye kujya gufasha.

Iri tangazo rije nyuma y'minsi itatu gusa Trump Jr., umwana wa Perezida watorewe kuyobora, Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Los Angeles yatanze inkunga ikomeye mu bikorwa byo gufasha Ukraine, mu gihe yari iri mu bibazo, ariko yo ikaba yarigize nk'aho itazi ibiri kubera muri uyu mujyi.

Mu itangazo rye ryo ku wa 8 Mutarama, Trump Jr. yagize ati, “Ngaho reba, Los Angeles yohereza abashinzwe kuzimya umuriro gutanga ubufasha muri Ukraine''.

Mu gusubiza, Zelenskyy yagaragaje ko  igihugu cye  cyiteguye gutanga ubufasha, avuga ko ikibazo cya California gikomeye cyane kandi abakozi bashinzwe kuzimya umuriro bo muri Ukraine biteguye gufasha mu gukumira izo nkongi.

Yagize ati “Ikibazo kiri muri California kirakomeye cyane, kandi abanya-Ukraine bagomba gufasha Abanyamerika kurokora ubuzima. Ubufasha bwacu burimo gutegurwa kandi twatangaje ubufasha bwacu ku ruhande rw’Abanyamerika binyuze mu nzira ziboneye,”.

Abadiplomate ba Ukraine n’abashinzwe ibirebana n’akazi ko gucunga ibiza muri icyo gihugu bari mu biganiro n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bashyire mu bikorwa ubu bufasha.

Inkongi ziri kwibasira ikibaya cya Los Angeles, zimaze guhitana abagera kuri 16, zangiza ibikorwa remezo kandi abantu barenga 150,000 bahungiye mu bindi bice. Nubwo abashinzwe kuzimya inkongi mu gihugu, zikomeje gushyiramo imbaraga, inkongi ebyiri zikaze, Palisades na Eaton ntizirabasha kugabanyuka, ziri gukomeza gukwirakwira bitewe n'ikibazo cy’umuyaga ukomeye.

Uretse ubufasha bwatanzwe na Ukraine, ibihugu bya Canada na Mexico nabyo byohereje abakozi bashinzwe kuzimya umuriro kugira ngo bafashe. Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko itsinda ry’ubufasha ryagiye mu mujyi wa Los Angeles, igaragaza ubutwererane mpuzamahanga. 

Guverineri wa California Gavin Newsom yagaragaje ko yishimiye ubwo bufasha, ashimira igihugu cya Mexico ku buryo bwihuse cyatanze ubufasha mu kurwanya izo nkongi.

Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro ba Mexico bamaze kugera muri California.

Igikorwa cyo kuzimya izi nkongi kiri gukorwa n'abakozi bagera ku 14,000, harimo abakozi bo muri California n’abaturutse mu bindi bihugu, hamwe n’imashini 1,400 n’indege 84.

Na sisitemu y’imfungwa muri California nayo igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kuzimya inkongi, aho imfungwa zisaga 950 zoherejwe gufasha no gukuraho ibishobora gukomeza gutuma inkongi ikwirakwira nk'ibyatsi n'imyanda biri mu mihanda. Ariko, gukoresha imfungwa mu bikorwa byo kuzimya inkongi ntibyavuzweho rumwe kubera amafaranga make zihabwa n’ingaruka zikomeye zibirimo.

Muri iki gihe, California ikomeje kugerageza guhangana n’ibi bibazo, umuyaga ukomeje kongera ubukana bw’inkongi. Ubufatanye hagati ya Leta n’ibihugu by’amahanga bukomeje kugira uruhare runini, kandi bishimangira ko inkunga mpuzamahanga ishobora guhuriza hamwe abantu mu bihe by’ikibazo. 

Igikorwa cyo kuzimya izi nkongi kiri gukorwa n'abakozi bagera ku 14,000, harimo abakozi bo muri California n’abaturutse mu bindi bihugu hamwe n’imashini 1,400 n’indege 84, bikaba bitanga icyizere ko bazabasha guhagarika izi nkongi mu gihe gito gishoboka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND