Kigali

Mr. May D arashinja P-Square kumugambanira

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:13/01/2025 10:07
0


Umuhanzi Mr. May D yahishura inkuru y'uko P-Square yamugambaniye kubera ko yababwiye ukuri kuri Akon, bikaba byarangije umwuga we.



Mu kiganiro gikomeye n'itangazamakuru, Mr. May D usanzwe amenyerewe muri muzika ya Nigeria, yavuze uburyo itsinda rya P-Square ryamugambaniye nyuma y'uko aganiriye n'umuhanzi Akon ubwo bari muri Amerika bagiye gukorerayo amashusho y'indirimbo yabo “Chop My Money” bafatanyije we n'itsinda rya P-square ndetse na Akon.

Mr. May D yagize ati: "Ndira buri joro kubera P-Square, banyangirije umwuga wanjye. Nubwo nari nzi neza ko Akon yashakaga kugira icyo amfasha, P-Square batangiye kunyibasira. Ibi byose byatewe n’uko nababwiye ukuri kuri Akon n'ibyo yansabye". Ibi byaje nyuma y'uko Mr May D ababwiye inkuru nziza yari akuye muri America. 

Uyu muhanzi uzwi mundirimbo "Gat me high" yavuze ko bamaze gufata amashusho y'iyo ndirimbo, Akon yamutumije mu biro bye amubaza niba hari indi mishinga afitanye na P-Square ngo maze Mr May D amubwira ko ntayo.

Akon akimara kumva ko ntayo, yamuhaye nimero ze ngo nagera muri Nigeria azamuhamagare bavugane kuko ngo amufitiye imishinga myinshi bakwiye gukorana.

Mr May D nk'umunyamahoro kandi nk'abantu yafataga nk'inshuti ze, bari mu rugendo bataha yabwiwe P-square iyo nkuru nziza yabwiwe na Akon, azi ko nta ngaruka bizamugiraho.

Avuga ko Akon yamuhaye amahirwe akomeye, avuga ko yamuhaye amasezerano y’agaciro ka Miliyari 1, ariko P-Square batanyuzwe no kubona amahirwe y'uwo mwanya, bahisemo kumubeshya ko bamusinyishije amasezerano y’umuziki mu buryo bw'ubugambanyi.

Akon yabonye ko hari ibibazo bishobora kuva mu biganiro n'uburyo P-Square bahitamo gukemura ibibazo, yirinda ikintu cyose gishobora gukurura amakimbirane. Akon yasanze nta kintu kizima kiri mu guhuza nawe, bityo yaje kureka gukorana na Mr May D.

Mr May D yagize ati: "Sinigeze nsinyira P-Square, ahubwo ni bo bari bafite imikoranire yihariye n'uburenganzira bwo kumenya amakuru yose", kandi avuga ko atari intambara hagati ye na P-Square ahubwo ari uko bashatse kumutesha amahirwe.

Ku rundi ruhande, Mr. May D yavuze ko ibi byangije ubuzima bwe bwo mu muziki no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga dore ko biragaragara ko nyuma y'ibyo bihe nta yindi ndirimbo yashyize hanze byavugwa ko yamugejeje kure. 

Itsinda rya P-Square rirashinjwa ubuhemu na Mr May D uvuga ko ryamugambaniye bagatuma adatera imbere mu mwuga we wu muziki

Umuhanzi Mr May D yagaragaje uburyo abagize Itsinda rya P-square bamugambaniye bigatuma ahomba amahirwe yarabonye yo gukorana na Akon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND