Kigali

Kenya: Umurambo we wasanzwe mu ishyamba warakorewe iyicarubozo nyuma yo kuburirwa irengero

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 9:55
0


Umurambo w'umukobwa w'imyaka 29, Lydia Tokesi, wigaga muri Kaminuza ya Moi, wabonetse ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, mu ishyamba rya Gataka Forest, Ongata Rongai, mu Karere ka Kajiado nyuma y'uko yari amaze ibumweru bibiri yaraburiwe irengero.



Inkuru dukesha Kenyans.co ivuga ko umurambo w'umukobwa w'imyaka 29, Lydia Tokesi, wigaga muri Kaminuza ya Moi, wabonetse ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, mu ishyamba rya Gataka Forest, Ongata Rongai, mu Karere ka Kajiado. 

Lydia yari amaze ibyumweru bibiri abuze, aho ababyeyi be baherukaga kumubona ku itariki ya 4 Mutarama 2025, ndetse yaburiwe irengero mu buryo butunguranye.

Umurambo we wabonetse, wakorewe iyicarubozo bikomeye. Abashinzwe iperereza bari bari mu gikorwa cyo gushaka amakuru ku kubura kwe no kumushakisha ngo agarurwe mu muryango we, basanze umurambo w'umukobwa mu ishyamba aho umuryango wabashije kumumenya kubera imyenda yari yambaye.

Ubu hategerejwe isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari Lydia koko, umuvandimwe we, Daniel Shikoli, yabwiye itangazamakuru ati "Umurambo we wari wakorewe iyicarubozo rikabije, ndetse umubiri we warangijwe bikomeye, ntabwo byoroshye kumenya neza uwo ari we, kuko hari n'ibice by'umubiri we adafite, bikekwa ko byaciwe n'uwamwishe".Yongeyeho ko umuryango utegereje ibisubizo bya ADN kugira ngo bamenye neza icyabaye ku muvandimwe we.

Nk'uko umuryango wa Lydia ubivuga, yari amaze imyaka irenga 8 akundana n'umukunzi we, iperereza rikaba rigaragaza ko yari ari kumwe n'umukunzi we ku munsi wa nyuma aherukira kugaragara. Uyu musore niwe ushyirwa mu majwi nk'uwagize uruhare mu iyicwa rye, aho bivugwa ko yari kumwe na Lydia kugeza ku munsi yabuze.

Umuryango wa Lydia uvuga ko yatse inguzanyo muri Banki maze akagurira imodoka umukunzi we, uyikoresha nka taxi mu gutwara abantu mu mujyi wa Nairobi. Iyo modoka yaje kuboneka yatawe ku muhanda hafi y'urugo rwo kwa Lydia, yuzuyeho amaraso, bituma benshi babyibazaho, niba koko uyu musore adafite uruhare mu rupfu rw'umukunzi we.

Abashinzwe iperereza batangiye gushakisha uwo musore wahise abura nyuma y'uko umurambo ubonetse, bagiye mu rugo rwe ruri mu Ongata Rongai mu rwego rw'iperereza. Babashije kuhakura ibimenyetso harimo akandiko k'urukundo, kigaragaza ko umubano wa Lydia n'umukunzi we utari umeze neza, bishoboka ko bari bafitanye amakimbirane mu mubano wabo.

Umuryango wa Lydia urasaba inzego z'iperereza gukurikirana vuba iby'uru rupfu rw'umukobwa wabo, no gukurikirana uwaba yaramwishe. Umubyeyi wa Lydia yagize ati "Dutegereje ko DCI itugezaho ibisubizo byihuse kugira ngo tumenye icyabaye,".

Mu gihe iperereza rikomeje, inzego z'umutekano ziri gukusanya ibimenyetso mu rwego rwo kumenya icyaba cyarabaye kuri Lydia no kumenya uwakoze iki gikorwa cy'iyica rubozo.

Imodoka ya polisi yagaragaye ahabereye icyaha, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku  cyihishe inyuma y'urupfu rw'uyu mukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND