Ubuzima bw’umunyezamu wa kabiri burangwa n’ibihe bitoroshye, cyane cyane iyo akinira ikipe ikomeye nka Manchester United. Gusa, ku munyezamu Altay Bayindir, icyumweru kimwe cyahinduye amateka ye burundu, atangira kugirwa intwari n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Kuva yagera Muri Man United nta wari umuzi kuko yaziye igihe kimwe na Onana. Byaje guhumira ku mirari mu Kuboza, ubwo Bayindir yari iciro ry’imigani nyuma yo kwinjizwa igitego na Son Heung-Min wateye koruneri yahise ijya mu izamu mu mukino Manchester United yatsinzwemo na Tottenham ibitego 4-3 muri Carabao Cup.
Nyamara, nyuma y’ukwezi
kumwe gusa, uyu munyezamu w’imyaka 26 yakoze ibikorwa by’intwari muri FA Cup,
afasha United ku mukino muri penaliti batsinze Arsenal kuri Emirates Stadium.
Altay Bayindir yageze muri Manchester United
muri Nzeri 2023 atanzweho miliyoni £4.3 avuye muri Fenerbache. Ku bwa Eric Ten Hag wamuguze yakinnye imikino
ine muri Carabao Cup na FA Cup.
Nubwo yanyuze mu bibazo bikomeye by’urugamba
rwo gutsindwa no kutabona igihe cyo gukina bigatuma yitwa umuswa, Bayindir
yakomeje gukora cyane, ategereje amahirwe yo kwigaragaza. Uwo muhate we waje
kugaragara ubwo yakuyeho penaliti ebyiri mu mukino wa Arsenal, imwe mu minota
isanzwe y’umukino, indi mu gihe cya penaliti.
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim,
yashimye cyane uyu munyezamu ati: “Ubuzima bw’umukinnyi w’umupira w’amaguru
bugira ibihe bihinduka. Mu cyumweru kimwe gusa, ubuzima bwawe bushobora
guhinduka nk’uko byagenze kuri Altay. Mu mukino wa Tottenham, abantu benshi
bari bafite impungenge kubera we ariko uyu munsi yabaye intwari yacu.”
Ubwo Martin Odegaard wa Arsenal yateye
penaliti ku munota wa 72, Bayindir yayikuyemo mu buryo butangaje, agumisha Man
United mu cyerekezo cy’umukino. Arsenal iyo igira amahirwe yo kuyinjiza, yari kujya
imbere ku bitego 2-1 kandi ifite umukinnyi umwe urenze United, nyuma y’uko
Diogo Dalot yahawe ikarita itukura.
Nyuma yo gukina iminota 120 yuzuye, umukino
wakomereje muri penaliti, aho Bayindir yongeye kwerekana ubuhanga bwe. Yakuyemo
penaliti yatewe na Kai Havertz, biba intandaro yo gutsinda Arsenal.
Nyuma y’umukino, Bayindir yagizwe umukinnyi
w’umukino maze agira ati: “Nshaka gutuma buri wese anezerwa kubera iyi kipe
ikomeye. Ntegura buri munsi kugira ngo mbe uwiteguye igihe cyose. Niba uri
umukinnyi wa Manchester United, ugomba kuba witeguye buri segonda.”
Kapiteni wa Manchester United, Bruno
Fernandes, yagize ati: “Biragoye kuba umunyezamu wa kabiri, ariko igihe cyose
ahabwa amahirwe, yitwara neza. Akwiye rwose iki gihe cy’ibyishimo.”
Uwahoze ari rutahizamu w’u Bwongereza, Alan Shearer, yavuze ko Bayindir yakoze ibitangaza. Ati: “Ntacika intege, agumana umutuzo. Iyo uhawe amahirwe, ugomba kuyabyaza umusaruro, kandi yabikoze uyu munsi.”
Umuzamu wa kabiri wa Man United Altay Bayindir yamaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba Man United nyuma yo kuyifasha gusezerera Arsenal muri FA Cup
TANGA IGITECYEREZO