Kigali

Joe Biden yahaye Papa Fransisiko umudali w'ishimwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/01/2025 13:24
0


Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yahaye umudali w'ishimwe Papa Fransisiko kubera kwicisha bugufi no gukunda abantu bose, bimuranga.



Inkuru dukesha ikinyamakuru National Catholic Register ivuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, uyu mudali ukomeye wa gisivili yawumuhaye mu rwego rw'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amushimira kuba "urumuri rw'ukwemera, ibyiringiro n'urukundo ku Isi yose."

Perezida Biden yari yarateganyije kujyana uwo mudali kwa Papa, i Vatikani, mu rugendo rwe rwa nyuma rwo hanze y'igihugu nk'umuyobozi w'Amerika, rwari kubera i Roma. Biden yahagaritse urwo rugendo kugira ngo akurikirane imirimo yo guhangana n'inkongi y'umuriro yari yakamejeje muri California, dore ko kugeza n'ubu iyi nkongi ikiri kubica bigacika muri Amerika.

Uyu mudali yawumuhaye mu kiganiro bagiranye kuri telefone, aho banaganiriye ku bikorwa byo guteza imbere amahoro no kugabanya ubushyamirane ku Isi.

Umudali wahawe Papa Fransisiko wagaragaje umuhate we wo gufasha abatishoboye, inshingano ze nk'umushumba wa kiliziya Gatorika ku Isi no kwimakaza umuco w'urukundo, ndetse n'ubutumwa bwe bwo gusabira Isi, guharanira amahoro no kurengera Isi. Ni mu gihe kandi, Perezida Biden yitegura kuva ku butegetsi, ku itariki ya 20 Mutarama.

Umudali w'ishimwe rya Perezida ni kimwe mu bihembo bikomeye cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora guha umuntu. Binyuze muri iki gikorwa, Perezida Biden yashimye imirimo y'intangarugero ya Papa Fransisiko mu guteza imbere ubumuntu n'ubufatanye ku rwego rw'Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND