Inkongi y’umuriro muri Los Angeles umwe mu mijyi minini igize Leta ya Califonia, imaze gukura abantu mu byabo barenga 180,000 naho abagera kuri 11 bamaze kuhaburira ubuzima.
Ifoto igaragaza uko uduce twinshi two muri Los Angeles twamaze gifatwa n'umuriro
Nk'uko tubikesha CNN, California Department of Forestry and Fire Protection (Cal Fire) ivuga ko abagera ku 180,000 bategetswe kwimuka mu mazu yabo kugira ngo birinde ubuzima bwabo.
Iyi nkongi y'umuriro yatewe ahanini n’ubushyuhe bukabije buri hejuru ya 43°C, buvanze n’umuyaga wihuta ku muvuduko wa 90 km/h, bigatuma umuriro ukwirakwira byihuse mu bice bitandukanye.
Guverineri wa California, Gavin Newsom, yagaragaje impungenge ku buryo bwo guhangana n’iyi nkongi, asaba abashinzwe iperereza gusuzuma impamvu imiyoboro y’amazi idakoreshwa neza mu bikorwa byo kuzimya umuriro.
Byatangajwe ko inyubako zigera ku 10,000 zimaze kwangizwa n’uyu muriro mu buryo bukomeye, mu gihe ibice byinshi by’umujyi wa Los Angeles byuzuye umwotsi ugaragara mu kirere, bikaba bikomeje guteza ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage n’ibikorwa by’ubukungu.
Mu bikorwa byo guhangana n’inkongi, abayobozi batangaje ko inkongi ya Hurst ubu yamaze guhashywa ku kigero cya 70%, naho iya Kenneth iri kuri 50%. Gusa, inkongi za Palisades na Eaton zikomeje kwibasira ibice bikomeye, zirimo gukwirakwira ku muvuduko mwinshi, bikaba bigoye ko zigenzurwa mu buryo bworoshye.
Ku bijyanye n’ingaruka z’iki kibazo, abashinzwe ubukungu batangaje ko igihombo giturutse kuri izi nkongi gishobora kugera kuri miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 3,750 z’amafaranga y’u Rwanda). Nubwo hataraboneka imibare yose y’ibyangiritse, iyi nkongi yiswe imwe mu zifite ingaruka zikomeye mu mateka ya California.
Abaturage basabwe gukomeza kuba maso, ndetse no gutanga amakuru igihe babonye ibimenyetso bishobora gutuma umuriro ukomeza gukwirakwira. Kugeza ubu, ibikorwa byo kuzimya umuriro biracyakomeje nubwo birimo kugorana kubera imiterere y’ibihe.
Izi nkongi za Los Angeles zatumye ibikorwa byinshi bihagarara, kandi abaturage bahungishirijwe mu bice birinzwe. Abayobozi bagaragaje icyizere ko mu minsi iri imbere ubukana bw’iyi nkongi bushobora kugabanuka, nubwo urugamba rukiri rugari.
Kugeza ubu, ibikorwa byo kuzimya umuriro biracyakomeje nubwo birimo kugorana kubera imiterere y’ibihe, abayobozi bagaragaje icyizere ko mu minsi iri imbere ubukana bw’iyi nkongi bushobora kugabanuka, nubwo urugamba rukiri rugari.
TANGA IGITECYEREZO