Mu mukino Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe, Umurundi Niyonizeye Fred yishimiye kuba ariwe watsinze igitego cya kabiri akagitsinda Rayon Sports kandi ariyo yari yaramurambagije mbere y'uko Mukura imubona.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 11 Mutarama 2025 ,ikipe ya Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1 ihagarika ishyira akadomo ku mikino 14 yari imaze idatsindwa, ibyo kongeraho umukino wa 15 bihagarikwa n'ikipe ya Mukura VS.
Ni igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Fall Ngagne kuri Penaliti mu gihe ibitego bibiri bya Mukura byatsinzwe na Abdul Jalilu na Niyonozera Fred.
Gutsinda igitego cya kabiri kikaba ari nacyo cyatumye Mukura ibona amanota atatu ni ibintu byashimishije Umurundi Niyonizera Fred cyane ko mbere y'uko ajya mri Mukura VS yari yabanje kuganirizwa na Rayon Sports.
Niyonizera Fred yagize Ati "Mbere ya byose mbanje gushimira Imana.
Ibyerekeye igitego n’ibyerekeye ku kuba Rayon Sports ariyo yanyifuje mbere
byanshimishije ko nsinze ikipe yandambagije mbere y’uko nza hano muri Mukura,
bifite agaciro gakomeye kuri ngewe.
Niyonizera Fred yavuze ko mu mikino yo kwishyura aribwo aba mwiza cyane, bityo akaba yatangiye guza amarenga Ati“ Yego ndi
mu Burundi ibitego byose natsinze nabitsinze mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Mu mukino ibanza nta gitego na kimwe nari naratsinze. Kuba imikino ibanza ya
shampiyona irangiye mfite ibitego bibiri ni ibintu by’agaciro kuri ngewe. Ibyo
kuba ntsinda ibitego bikenewe navuga ko umukinnyi mukuru agaragara mu mikino
ikomeye.
Fred yanavuze ko umupira wo mu Rwanda utandukanye n'uwo mu Burundi ariko aguma kwizeza abakunzi ba
TANGA IGITECYEREZO