Kigali

Rurageretse hagati ya Itangishaka Blaise na AS Kigali muri FERWAFA

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/01/2025 17:44
0


Itangishaka Blaise utoza APR WFC yatanze ikirego muri FERWAFA arega AS Kigali imishahara itamuhembye ubwo yayikiniraga.



Umunyabigwi wa AS Kigali, APR FC, Marines na Academy ya FC Barcelona, Itangishaka Blaise, wakiniye AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2023/24, yashyikirije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ikirego asaba ko yakwishyurwa amafaranga y’imishahara y’amezi ane, angana na miliyoni 2,4 Frw.

Itangishaka wari ari umukinnyi wo mu kibuga hagati, yari yageze muri AS Kigali avuye muri APR FC nk’intizanyo cyane ko kubona umwanya wo gukina muri APR FC byari ingumi.

Mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Itangishaka yasabye ko iri shyirahamwe ryamurenganura kuko AS Kigali imubereyemo imishahara atahawe ubwo yayikiniraga. 

AS Kigali ubwayo, mu mwaka w’imikino ushize, yahuye n’ibibazo bikomeye mu bukungu aho guhemba abakinnyi byari ibindi bindi.

Itangishaka Blaise uri kurega AS Kigali, asigaye ari gutoza APR WFC nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru. Blaise n’ubwo atahiriwe na Ruhago cyane ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda babonye amahirwe yo kwiga umupira mu ishuri rya FC Barcelona aho mu myaka itandatu yarimazemo yakuye ubumenyi mu bihugu nka Quatar, Espagne na Senegal iryo shuri rikoreramo.

Blaise Itangishaka amahirwe yo gukina ku ruhando mpuzamahanga yayabuze nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa byo gukorera muri Macedonia birangira agarutse mu Rwanda yitwara neza muri Marines FC ayivamo yerekeza muri APR FC aho yagize imvune isa n’aho ari yo yashyize akadomo ku rugendo rwe.

Blaise Itangishaka yareze AS Kigali muri FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND