Kigali

Egide Fox watandukanye na Miss Aurore yasezeranye imbere y'amategeko

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:11/01/2025 18:23
0


Nyuma y'urujijo n'amagambo menshi amwe yiswe ibihuha, Mbabazi Egide benshi bita Egide fox watandukanye na Miss Aurore Kayibanda uherutse gukora ubukwe n’undi mugabo, nawe yamaze gusezerana n’inkumi yihebeye bivugwa ko bitegura kurushinga muri Gashyantare.



Egide Fox yasezeranye imbere y'amategeko n'umukobwa witwa Clelia utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho na Egide Fox atuye. Bivugwa ko Egide n'uyu mukobwa udakunze kugaragaza amakuru ye bamenyanye mbere y'uko Egide atandukana na Miss Aurore bigeze kurushinga.

Egide na Clelia basezeranye imbere y'amategeko mu muhango bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Egide asanzwe atuye kimwe n'uwo bitegura na Clelia wamaze kuba umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ubwo Egide yasabaga Miss Aurore kuzarushinga, yakoresheje ibirori n'ibikoresho bihenze birimo indege no kujya ku misozi ya kure, ariko kuri iyi nshuro ubuzima bw'urukundo rwe yarugize ibanga kugeza n'aho nta foto yashakaga ko isohoka ariko inshuti ze zimena ibanga amafoto ajya hanze.

imyaka ine irirenze Egide atandukanye na Miss Aurore bitavuzweho rumwe. Miss Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide bari baremeranijwe kuzabana ubuziraherezo, gusa nyuma gato baje gutandukana.

Ubwo Aurore yabazagwa iby'iherezo ry'urukundo rwabo yagize ati: “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”

Yakomeje avuga ko ahubwo hari igitabo ari kwandika, kizaba kirimo ibijyanye n’amateka y’urukundo rwe na Mbabazi Egide wamaze gusezerana n'undi mukobwa imbere y'amategeko, gusa kugeza ubu ntacyo arongera gutangaza kuri icyo gitabo kuva mu 2021 ubwo yatandukanaga Egide Fox.

Umwaka wa 2024 wasize Kayibanda Aurore arushinze n'umuherwe Gatera Jacques wari umaze umwaka amwambitse impeta muri 2023, maze muri Gashyantare 2024 basezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika.

Egide hamwe n'umukunzi we Clelia 

Egide na Clelia basezeraniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Clelia, umukunzi wa Mbabazi Egide (Egide Fox)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND