Kigali

Cristiano Ronaldo ashobora kongera gukinana na Casemiro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/01/2025 18:37
0


Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo, wamenyekanye cyane muri Manchester United no muri Real Madrid, ashobora kongera gukinana na mugenzi we w’umuhanga bakinanye mu makipe yombi, Casemiro.



Amakuru yo mu kinyamakuru Manchester Evining avuga ko Al Nassr, ikipe Ronaldo akinira muri Saudi Pro League, yiteguye kwakira Casemiro ukomoka muri Brazil.

Casemiro, umukinnyi wo hagati, ntiyahiriwe no kwitwara neza muri Manchester United, by’umwihariko kuva Manuel Ugarte yageramo, akaba ari we wabaye umukinnyi wo hagati ushinzwe gufasha ba myugariro. 

Ibi byatumye Casemiro atabona umwanya wo gukina kenshi, bikaba byanatumye Manchester United ifata umwanzuro wo kumugurisha kugira ngo ibone amafaranga yo kugura abandi bakinnyi inagabanye umushahara we munini ku rutonde rw’ibyo itanga.

Nk’uko byatangajwe na Daily Mail, Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ye ya Al Nassr kuzana Casemiro, kugira ngo bongere gukorana nk’uko byagenze muri Real Madrid no muri Manchester United. 

Amakuru avuga ko Al Nassr ari yo kipe ishobora gutanga amasezerano akomeye, ariko izindi kipe zo muri Saudi Arabia nka Al Qadsiah na Al Ittihad na zo zifite amatsiko yo kugura uyu mukinnyi ukomeye.

Amakuru aturuka muri UOL, ikinyamakuru cyo muri Brazil, avuga ko Casemiro yamaze kwemera kujya muri Saudi Pro League mu gihe cy’igura n’igurisha ryo muri Mutarama. 

Nubwo bataratangaza ikipe nyirizina izamwakira, Al Nassr ni yo ifite amahirwe menshi yo kumusinyisha, by’umwihariko kubera ubusabe bwa Ronaldo.

Nubwo Cristiano Ronaldo ashobora kwishimira gukinana na Casemiro muri Al Nassr, hari andi makuru avuga ko nawe ashobora kuba ari mu nzira zo kuva muri iyi kipe. 

Amasezerano ya Ronaldo azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, kandi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Major League Soccer (MLS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ibi byatuma yongera guhura n’umukinnyi bahoze bahangana cyane, Lionel Messi. Ariko kandi, hari icyizere ko Ronaldo ashobora kongera amasezerano ye muri Al Nassr, kubera icyubahiro akomeje kugira muri Saudi Arabia.

Mu gihe Casemiro yaba agiye muri Saudi Arabia, byaba ari inkuru nziza kuri Manchester United kuko yagabanya umushahara we munini mu mibare yayo kandi ikabona amafaranga yo kugura abandi bakinnyi. Uretse ibyo, kugenda kwa Casemiro bishobora gufungura amayira yo kuzana abakinnyi bashya mu ikipe, bigafasha mu rugamba rwo guhangana muri Premier League no mu marushanwa akomeye.

Cristiano Ronaldo wakinanye na Casemiro muri Real Madrid na man United bashobora kongera guhurira muri Real Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND