Kigali

Nyuma yo gupfusha se, yasambanyijwe n'inshuti y’umuryango akomeza kubigira ibanga imyaka 7

Yanditswe na: tuyihimitima Irene'
Taliki:11/01/2025 21:32
0


Umukobwa witwa Jennifer avuga ko yasambanyijwe n’inshuti y’umuryango kuva mu 2014, akomeza kubyihererana imyaka 7 bimunaniye atanga ikirego kuri Police muri Kamena 2020, undi akomeza kubihakana bifata imyaka 4 kugira ngo icyaha kimuhame muri 2024.



Jennifer Bentley ukomoka Liverpool, yabuze se muri 2013 ubwo yapfaga azize kanseri y’udusabo tw’intanga. Yari afite imyaka 13. We na mama we bakiri mu gahinda, ni bwo Raymond Andrews wari inshuti y’umuryango, yahisemo kumuba hafi mu bihe bikomeye. 

Andrews wari mu myaka 46 icyo gihe, yabwiye Jennifer ko "amukunze," atangira kumusambanya. Muri Kamena 2014, yafashwe asambanya uyu mwana inshuro ebyiri anamukoresha ibikorwa by’urukoza soni inshuro esheshatu. Jennifer yategetswe na Andrews kubeshya ko atigeze asambanywa bituma akomeza kubihisha.

Jennifer yabwiye urukiko ko uyu mugabo yamufashe nabi, akajya amuhatira kumwita "umukunzi." Ku myaka 16 nk'uko bitangazwa na whatsnew2day, Jennifer yahagaritse kugirana umubano na Andrews, ariko yakomeje gukomangwa mu mutima kubera ibyo yakorewe.

 

Muri Kamena 2020, Jennifer yatanze ikirego kuri polisi. Andrews yahakanye ibyaha byose, ariko nyuma y’imyaka ine y’iperereza, muri 2024 yaraburanishijwe icyaha kiramuhama akatirwa imyaka 19 y’igifungo n’urukiko rwa Liverpool Crown Court. 

Mu buzima bwe, Jennifer yahisemo kudaheranwa n’agahinda, ahitamo gufasha abandi babayeho mu bwoba nk'ubwo yabayemo. Yagize ati: "Igihe cyose uzabasha kuvugisha ukuri, ukuri kuzatsinda." 

 

Andrews yategetswe gusinyishwa ku rutonde rw’Abasambanyi ruharwa ku buryo bwa burundu, ashyirirwaho amabwiriza yo kugenzurwa cyane, kutajya hafi y’ibigo by'amashuri, n'ahandi hantu hateranira abana batagejeje imyaka y’ubukure, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera agakora icyo cyaha nk'uko tubikesha dailymail.


Inzobere zivuga ko kugira ngo ihohoterwa rirandurwe, ningombwa ko uwarikorewe abasha kubohoka agatanga amakuru, akegerwa, akaganirizwa, kuko hari benshi bahura naryo bakaryihererana, bikarangira bamwe biyahuye. Ushobora gutanga amakuru kuri Police, ugahabwa ubutabera mu gihe ufite iki kibazo cyangwa uzi umutu ugifite.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND