Abana babiri b’abangavu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica se bamutwikishije essence. Aba bana bavuga ko bishe se bamuziza kubasambanya.
Mu gihuhu cya Pakisitani hari kuvugwa inkuru y'abana babiri b’abakobwa b’imyaka hagati ya 12 na 15 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica se bamutwikishije essence mu rugo rwabo ku ya 1 Mutarama, apfa nyuma y'iminsi irindwi.
Polisi ivuga ko aba bakobwa bafashe umwanzuro wo “gucyemura ikibazo burundu” nyuma y’umwaka wose umwe muri bo asambanywa na se, undi mwana asambanywa inshuro ebyiri. Igihe se yari asinziriye, aba bakobwa bivugwa ko bakuye essence mu kinyabiziga cye, bamushyiraho amapingu, hanyuma barangije baramutwika.
Se yajyanywe kwa muganga afite ibikomere bikomeye, aho yapfuye nyuma y’iminsi irindwi. Uyu mugabo wari ufite abagore babiri n’abana 10, ntiyatangajwe amazina ye ku mpamvu z'umutekano w’abakobwa be nk'uko tubikesha Daily Mail.
Nyina w’umwe muri abo bana yamenye iby’ihohoterwa ariko ntiyari azi umugambi mubisha w’ubwicanyi. Aba bana b'abakobwa batawe muri yombi ndetse Polisi yavuze ko bazajyanwa imbere y’urukiko mu minsi mike.
Iki kibazo cyateje benshi uburakari, kikaba kimwe mu bikorwa by’urugomo rwiganje muri Pakistan. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko hashyirwaho amategeko akomeye kurushaho yo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO