Umubyeyi wari umaze umunsi umwe arekuwe muri gereza, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bishavuza benshi na cyane ko umuryango we wamenye iby'urupfu rwe nyuma y'iminsi itatu yose ari mu bwihererezo yapfuye.
Umubyeyi witwa Sabrina Marlynn Lyttle w’imyaka 47 wo mu Bwongereza, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’abafite ubumuga muri resitora ya “The Gurkha Buffet Restaurant, Hotel and Bar” iherereye i “Blackpool, Lancashire” nk’uko byatangajwe n’umukobwa we Jade Casey.
Umwana we Jade Casey w’imyaka 27, yavuze ko nyina yinjiye muri iyi resitora tariki ya 28 Ugushyingo 2024, yongera kuboneka mu bwiherero taliki ya 30 Ugushyingo yapfuye, nk’uko byagaragajwe na Camera "CCTV" ndetse binemezwa na Police.
Jade Casey yavuze ko abakiriya bageragezaga gufungura ubwiherero ariko bagakeka ko hari ikibazo aho bafungurira ku gipfundo cy’umuryango. Yagize ati: "Ndababaye cyane kumenya ko mama yari ahantu hakonje, wenyine, mu gihe abantu baryaga bananywa".
Umuryango wa Sabrina uvuga ko impamvu yamujyanye muri resitora itazwi neza, ariko bagakeka ko ashobora kuba yarashakaga ubukonje hakaba hari hashize umunsi umwe arekuwe muri gereza. Jade yemeje ko nta bimenyetso by’ibiyobyabwenge byabonetse aho umurambo wakuwe.
Yongeyeho ati: "Mama yari umuntu ukunda gusetsa, mwiza kandi wuje urukundo. Yari afite ibibazo by’ubuzererezi ariko yabaga afite umutima mwiza." Polisi ya Lancashire yemeje ko urupfu rwa Sabrina rutari rushingiye ku cyaha, naho The Gurkha Buffet Restaurant ntiragira icyo ivuga kuri ibi byabaye.
Iyi nkuru yateye intimba n’agahinda umuryango wa Sabrina, ndetse bakomeje kwibaza niba atari gushobora gufashwa hakiri kare.
Umurambo we wabonetse nyuma y'iminsi itatu yitabye Imana
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO