Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ku kibazo gikomeje kwiyongera cy’amafoto ari kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza we n’abandi bayobozi mu masanduku.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Nairobi Leo ivuga ko, mu ijambo yagejeje ku baturage i Kapsaret ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama, Perezida Ruto yavuze ko hari abayobozi bamwe bishora mu gushuka urubyiruko no kurutera inkunga mbi kugira ngo rukore ibyo bikorwa, akababurira avuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye.
Perezida Ruto yasabye urubyiruko kwirinda gushukwa n’abayobozi babashora mu bikorwa bidafite umumaro, babaha amafaranga make kugira ngo basakaze amafoto mu by'ukuri adafite icyo yigisha.
Yagaragaje ko ingaruka z’iyi myitwarire ari uko bishobora kwangiza imitekerereze y’urubyiruko mu buryo burambye, aho yavuze ati: “Uyu munsi murashyira abayobozi mu masanduku, ejo muzashyiramo ababyeyi banyu, hanyuma muzahinduka mu buryo bubi, birangire musigaye mukora ibyaha.”
Perezida Ruto yasabye urubyiruko gukoresha ubushobozi bafite bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukorera inyungu no gukora ibikorwa byiza, aho kurangwa n’ibikorwa byangiza.
Yongeyeho ko ababyeyi n’abandi bayobozi bagomba guhaguruka bakamagana ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu bikorwa nk'ibyo, basaba urubyiruko gukurikiza imyitwarire myiza no guharanira indangagaciro z’ubupfura. Ruto yagize ati “Tugomba kubwira urubyiruko rwacu ko kugira imyitwarire myiza no kubaha abandi bitanga inyungu,”.
Nubwo ibi bibazo bikomeje kugaragara ku rwego rwo hejuru, Perezida Ruto yavuze ko azakomeza ibikorwa bye by’ubuyobozi, atitaye ku magambo cyangwa ibindi bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga bigamije kumuca intege.
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Ruto yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa byubaka, aho gukoresha izo mbuga mu gushyira hanze ibintu byangiza cyangwa bidafite agaciro. Ahubwo ko bagomba gukoresha interineti mu gukora imirimo yabahesha amafaranga.
TANGA IGITECYEREZO