Kigali

Igitsina gore kirantinya - Vyroota yahishuye agahinda aterwa n'abakobwa benshi bamubenga

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:10/01/2025 15:20
0


Vyroota, umuhanzi wo muri Uganda, yatangaje ku mugaragaro ibibazo byinshi ahura nabyo mu rugendo rw'urukundo, yerekana ko abagore benshi batinya kumwegera kubera gutekereza ko afite abakunzi benshi, bagatinya ko yazajya ahora abaca inyuma.



Nubwo yakoze uko ashoboye kugira ngo abone urukundo, Vyroota avuga ko ahura kenshi n'ivangura n'ubwoba kuri benshi mu bakobwa bose agerageje gutereta. Aganira na Galaxy Tv, yagize ati: "Iyo ngerageje kwegera umukobwa, kenshi bambaza ngo 'kuki njye wenda, mu bagore bose bariho?' 

Ndabyemera ko ndi umuhanzi, ariko nanjye ndi umuntu. Nshobora kugira inyota yo gukunda, ariko abakobwa baracyeka ko intambwe yanjye idafite imigambi myiza". 

Yagaragaje ko akunda abagore cyane, avuga ko babaha ituze n'umutekano n'ubuzima bwa muntu. Yanavuze ko afite inyota yo kuba umubyeyi, ashingiye ku nama yahawe na nyina. 

Vyroota yagize ati: "Mama yambwiye ko kubyara hakiri kare bifite ibyiza byinshi. Mfite imyaka 21, rero kugira umwana ntabwo byaba ari bibi. Igihe nzaba mfite imyaka 30, nzaba narakuze hamwe n’umwana wanjye kandi tuzafatanya ariko nanone abakobwa bo muri Kampala baracanganye".

Umuhanzi yatangaje kandi ko azakomeza gusangiza abafana be urukundo rwe, akemeza ko atazihisha uwo azaba ari kumwe na we mu rukundo.

Ku bijyanye n'ibikorwa bye bya muzika, Vyroota yagaragaje ko afite gahunda yo gutegura igitaramo cye muri uyu mwaka. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane muri "Ammala", "Maria" na "Risk".

Vyroota, umuhanzi wo muri Uganda yatangaje ko abakobwa bamwanga kubera gukeka ko yabaca inyuma, bikaba biri mu bimubangamira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND