Kigali

Ruti Joël n'ifeza ni mahwi! Ipfundo ry'amahari ari hagati y'Ibihame by'Imana n'Ishyaka ry'Intore

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:10/01/2025 10:47
0


Umuhanzi Ruti Joel wari ishyiga ry'inyuma mu itorero Ibihame by'Imana wamaze gushinga Itorero rye na bagenzi be bise Ishyaka ry'Intore, yasuzuguye anamaganira kure ibikorwa by'ubwitange bitarimo amafaranga ku ntore avuga ko aharanira kumvisha intore zose ko ari ibyo kubatunga atari ibyo kwinezeza gusa.



Mu kiganiro ‘Isibo Radar’, Intore Murayire usigaye ari umutoza w'Ibihame by'Imana yatangaje ko abasezeye mu Itorero Ibihame by'Imana ari abavugaga ko iri torero ribayeho mu buryo butagaragaza icyerekezo by’umwihariko rikaba ridaharanira kwiteza imbere.

Murayire yagaragazaga ko icya mbere ku ntore ari ugukunda guhamiriza byagutunga neza bikizana ariko udashyize imbere iby’amafaranga, ni uko we nk'Igihame cy'Imana abyumva.

Iyi mvugo yarakaje Ruti Joël wahise yerura ko imyumvire nk’iyi Murayire afite ariyo yatumye basezera mu Itorero Ibihame by’Imana, bagahitamo gushinga Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’.

Byakugora kuvuga Ruti Joel mu nkuru y'urugendo rwe ngo ukuremo Murayire na mugenzi we bikaba uko kuko izi ntore zombi zari inshuti magara ntunsige ariko byakomeje gutangaza benshi ku bw'imvugo aba bombi bari kugaragaza.

Hari amakuru avuga ko ubwo habaga umusangiro w'abitabiriye ibihembo by'amasiganwa y'imodoka bizwi nka FIA, Ibihame by'Imana byifuzwaga ko ari bo basusurutsa abashyitsi, ariko uwari butange akazi akibeshya ku bo aha akazi akagaha Ishyaka ry'Intore azi ko ari Ibihame by'Imana, bigakekwa ko ari yo ntandaro yo guterana amagambo kw'aba bombi.


Ruti Joel ari mu bavuga rikijyana mu Ishyaka ry'Intore

"Ntabwo twabyemera reka reka ntitwakwemera kwitwa ba sagihobe! "Ruti Joel yatangarije IGIHE impamvu y'aya makimbirane avuga ko atumva uburyo ubyina inyamerika bikagutunga ariko wabyina gakondo ntibigutunge.

Ruti Joel uri mu bayoboye Ishyaka ry'Intore yibazaga byinshi mu ijwi riremereye ati "Ibaze niba umuntu abyina imbyino z’abanyamerika bikamutunga neza kurusha Intore zihamiriza gakondo?

Murayire wasigaye mu Ibihame by'Imana ahamya ko icyajyanye bagenzi be ari ugushakira amaronko mu guhamiriza.

Ruti Joel wamaze kwemeza ko uyu mwaka wa 2025 agiye gushyira imbaraga cyane mu guhamiriza, yavuze ko Murayire yamubabaje kuba agitekereza uku abyita igitutsi ku ntore.

Ati "Ni nk’igitutsi ku Ntore, kuko nta mubyeyi wapfa kwemerera umwana we ko ajya mu bintu bidashobora kumuhindurira ubuzima."

Ruti Joel uri mu batangije Ishyaka ry'Intore ni muntu ki?


Ruti Joël ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo ziganjemo iz’umudiho gakondo. Yageze muri studio bwa mbere mu 2018, akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana mu 2021 ndetse na Jules Sentore bise ‘Diarabi’.

Ruti Joël yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Igikobwa’ n’izindi zakunzwe n’abatari bacye. Ari mu bahanzi baririmbye mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yajyanye na Massamba Intore mu gitaramo yakoreye muri Uganda, aho yataramiye Abanyarwanda n’abandi batuye muri iki gihugu. Akunze kumvikana avuga ko Massamba ari ‘umutoza we’ kandi yamwigiyeho byinshi birimo ibyagejeje kuri Album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ yashyize hanze muri Mutarama 2023.

Album ye yayishize hanze muri Mutarama 2023, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.

Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.

Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y’Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.

Ati “Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.”

Uyu muhanzi aherutse gutaramira mu Bubiligi, akaba ari nyuma yo gutarama mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n’ibihangano bya gakondo.

Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.

Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana. Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.

Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.

Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Ruti Joël avuga ko inzira ye y’umuziki yaharuwe n’ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n’abandi basore b’Ibihame.

Avuga ko gutegura Album ye ‘Musomandera’ byamusabye kwisunga aba Producer b’abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n’abahanzi barimo Buravan.

Album ye igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.


Ruti Joel ni umuhanzi w'icyamamare mu muziki gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND