Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 9 Mutarama ni umunsi wa cyenda w’umwaka ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 356 ngo ugere ku musozo.
Dore
bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:
1431: Hatangiye
urubanza rwa Jeanne d’Arc waje kwicwa atwikwa ari muzima mu 1431, bivugwa ko
yagambaniye igihugu nyuma aza kugirwa umwere aba n’umutagatifu.
1792: Hasinywe
amasezerano yiswe Iaşi ku ntambara yahuzaga u Burusiya na Turukiya hagati
y’imyaka 1787-1792.
1878: Humbert
I yabaye Umwami w’u Butaliyani.
1905: Mu
Mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya habaye icyiswe icyumweru cy’umutuku ubwo
abigaragambyaga basaga ibihumbi 100 bemezaga ko badashaka umwami kuko atabaho
yewe n’Imana.
1909: Hasinywe
amasezerano hagati y’u Bufaransa n’u Budage kuri Maroc.
2005: Mahmoud
Abbas yatsinze amatora ya Perezida muri Palesitina.
1960: Hatangijwe
imirimo yo kubaka urugomero rwa Assouam kuri Nil yatewe inkunga n’umuryango
w’ibihugu by’Abasoviyete byishyize hamwe
1522: Papa
Adrien VI yatorewe kuyobora Kiliziya.
1937: Mussolini
yabujije ko habaho gushyingiranwa hagati y’ababaga mu bihugu u Butaliayni bwari
bwarakoronije muri Afurika.
2007: Steve
Jobs yashyize ahagaragara iPhone ya mbere.
2012: Patrice
Mulama wari Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda yegujwe ku
mirimo ye y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru mu
Rwanda (Media High Council).
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1554: Grégoire
XV, Papa wa 234.
1864: Vladimir
Steklov, umuhanga mu mibare ukomoka mu Burusiya.
1913: Richard
Nixon, wayoboye Amerika.
1922: Ahmed
Sékou Touré,perezida wa Guinée.
1933: Wilbur
Smith, umwanditsi ukomoka muri Afurika y’Epfo.
1958: Mehmet
Ali Ağca, Umunya-Turukiya wari ugiye kurasa Papa Jean-Paul II akamuhusha nyuma
yaje gufungwa papa amuha imbabazi.
1978: Gennaro
Gattuso, Umutaliyani wakanyujijeho muri ruhago.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1283: Wen
Tianxiang, umwanditsi ahaka n’umuyobozi wa Leta y’u Bushinwa.
1873: Napoléon
III, wabaye Umwami w’Abami w’u Bufaransa.
1878: Victor-Emmanuel
II de Savoie, wabaye Umwami w’u Butaliyani.
1961: Emily
Greene Balch, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu
guharanira Amahoro mu 1946.
1995: Souphanouvong,
wabaye Perezida wa Laos.
1998: Ken’ichi
Fukui, Umuyapani w’umuhanga mu Butabire wabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu
1981.
2012: Malam
Bacai Sanhá, wabaye Perezida wa Guinée-Bissau.
TANGA IGITECYEREZO