Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 8 Mutarama 2025, ni umunsi wa 8 w’umwaka uri mu ntangiriro usigaje iminsi 357 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka
1198: Hatowe
Papa Innocent III.
1297: Havutse
ubwoko bw’abayobozi b’aba-Grimaldi muri Monaco.
1499: Hatashywe
ubukwe bwa Louis XII w’u Bufaransa na Anne w’u Bwongereza.
1806:
Abongereza bigaruriye icyambu cya Bonne-Espérance.
1814: Autriche
na Naples basinye amasezerano y’ubufatanye yiswe ubugambanyi bwa Murat, yari
agamije kugambanira Napoléon kugira ngo bamuhirike ku butegetsi.
1889: Herman
Hollerith yavumbuye imashini yaje kuba sekuru wa mudasobwa iriho muri iki gihe.
1912: Havutse
ishyaka rya ANC (African National Congress) muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela
ufatwa nk’intwari ku Isi hose, yaje gukoreramo mu kurwanya politiki
y’imvanguraruhu ya Apartheid muri icyo gihugu.
1914: Hatangiye
kwifashisha radium mu kuvura kanseri
1923: U Bufaransa
bwigaruriye igishanga cya Ruhr cyaje guteza ibibazo mu ntambara ya kabiri
y’Isi.
1926:
Ibn Saud yimitswe ku bwami bwa Hedjaz.
1958: Ku
myaka 14, Bobby Fischer yatwaye igikombe mu irushanwa rya Echecs muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
1959: Charles
de Gaulle yabaye perezida wa 5 w’u Bufaransa.
1961:
Mu Bufaransa hatowe ko Algérie igihugu bwari bwarakoronije cyigenga.
2007: U Burusiya bwafunze by’igihe gito inzira zigemura gaz muri
Pologne no mu Budage zacaga muri Biélorussie.
2010: Ikipe
yari itwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru ya Togo yarashweho n’inyeshyamba mu
gace ka Cabinda, hapfamo 3 abandi barakomereka. Iyi kipe ihagarika kwitabira
imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri uwo mwaka.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1888:
Richard Courant, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage.
1904: Karl
Brandt, wari umuganga wa Adolf Hitler.
1952:
Hamma Hammami, umunyapolitiki ukomoka muri Tunisia.
1982: John
Utaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.
1984:
Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya Ruguru uriho ubu.
1986:
David Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne
1988:
Jirès Kembo Ekoko, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Repubulika
iharanira Demokarasi ya Congo.
Bimwe mu bihangange byitabye
Imana kuri iyi tariki:
1198:
Papa Célestin III
1880:
Joshua Norton, wiyise Umwami w’Abami wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.
1976:
Zhou Enlai, wari umuyobozi wa Guverinoma y’u Bushinwa.
1996:
François Mitterrand, wabaye Perezida w’u Bufaransa.
1997:
Melvin Calvin, umuhanga mu butabire ukomoka muri Amerika wabiherewe igihembo
cyitiriwe Nobel mu 1961.
2002: Alexandre Mikhaïlovitch Prokhorov, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1964.
TANGA IGITECYEREZO