Perezida Kagame yatangaje ko amaze kurambirwa kwitabira inama zo gushaka amahoro mu burasizuba bwa DRC kuko n’izabanje nta musaruro zatanze kuko zita ku mafoto cyane kuruta ikibazo kiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku
wa 15 Ukuboza 2024, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix
Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe na Perezida w'Angola João
Lourenço bari guhurira I Luanda mu nama igamije gushaka uko mu Burasirazuba bwa
DRC hagaruka amahoro.
Binyuze
ku mbuga nkoranyambaza z’ibiro bya Perezida wa DRC, byatangaje ko Perezida w’u
Rwanda yanze kwitabira inama mu gihe Perezida Félix Tshisekedi we yari yageze i Luanda aho bari guhurira bakaganira nk’abayobozi b’ibihugu bitatu bagashakira
hamwe umuti w’ibi bibazo.
Icyo
gihe, Ibiro bya Perezida muri DRC byahise bitangaza ko impamvu Perezida Kagame
atitabiye ari uko u Rwanda rwahise ruzana indi ngingo yo kuganira na M23 kandi
ibyo bitari mu biganiro bagiranye.
Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe wanitabiriye
ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri, hagamijwe gushaka umuti w’intambara
imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa RDC no guhosha umwuka mubi hagati
y’u Rwanda na RDC, yagaragaje ko ibyatangajwe n’iki gihugu ari ibinyoma
byambaye ubusa kandi ukuri kwabyo kwigaragaza.
Minisitiri
Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko ibyo itangazo rya Perezidansi ya
RDC rivuga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko “ikibazo cya M23 cyatangiye
kuganirwaho mu biganiro bya Luanda kitazamuwe n’u Rwanda, ahubwo bitangijwe
n’umuhuza [Angola] wari wateguye imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro
akayagaragariza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC ku wa 11 na 12 Kanama
2024.”
Akomeza
ati “Mu nama ya kane yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024 i
Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati
ya RDC n’umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w’intambara, kandi icyo
cyifuzo cyanditswe gutyo mu myanzuro y’iyo nama.”
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko
iki kibazo cyo muri DRC cyarangira ariko abari mu bikorwa by’ubuhuza batitaye
ku kurangiza ikibazo ahubwo bo bashyize imbere kuvuga ngo 'turi mu nzira'.
Kagame
yagize ati ”Baravuga ngo ariko ntabwo wigeze ujya i Luanda. Nkavuga nti byagenze bite aho nagiye hose? Byageze aho numva naniwe. Twagize inama i Nairobi,
nari mpari, i Luanda nari mpari, aho ari ho hose habereye inama zo gucyemura iki
kibazo, u Rwanda rwari ruhari.
No
kugeza ubu tuvugana, icy’ibanze si ugucyemura no kurangiza ikibazo ahubwo icy’ibanze
ni ukwitabira no kwifotoza kugira ngo bavuge ngo yego yari i Luanda. Naje
kubona ko kujyayo no kutajyayo byose ari kimwe kuko batava imuzi n’imuzingo
ikibazo nyamukuru.”
Perezida
Kagame yagarutse ku kiganiro yagiranye na Perezida w'u Bufaransa i New York muri
Amerika ubwo yamusabaga ko yabagereza ubutumwa kuri M23 bakava i Bunagana hanyuma
amubwira mu kinyabupfura ko yamutangira ubutumwa ariko akibaza aho bazajya nibaramuka bavuye mu gihugu cyabo.
Perezida
Kagame yavuze ko yaje akora ibishoboka byose ageza ubwo butumwa kuri M23 ariko igihe bari bagiye kuva mu gace ka Bunangana,
M23 yahise iterwa kandi bari bemeye ko bava muri icyo gice kugira ngo inzira y’amahoro
ikomeze.
Ibi
byose ni byo Perezida Kagame ashingiraho avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye
muri DRC cyagacyemutse ariko abafite ubushobozi bwo kugikemura badafite
ubushake bwo kugikemura ahubwo babimwamwanyiriza mu kubigereka ku Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO