Kigali

Lil Baby yatangaje ko afite gahunda yo gushyira hanze album 4 muri 2025

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/01/2025 17:34
0


Umuraperi w'umunyamerika, Dominique Armani Jones uzwi nka Lil Baby yatangaje ko afite gahunda yo gushyira hanze album enye mu mwaka wa 2025.



Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y'uko Lil Baby usanzwe azwi muri "Band4Band" abitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram. Yashimangiye ko ibi bizaba ari bimwe mu bintu bihambaye azakora muri uyu mwaka wa 2025. 

Lil Baby ni umwe mu bahanzi bakomeye muri rap, akaba yaragize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Hip hop ku isi. Izi albums azashyira hanze zizaba zirimo WHAM yanageze hanze, album yitezweho gukurura abantu benshi.

Harimo kandi na DOMINIQUE, indi album nshya izaba ifite imiririmbire itandukanye. Lil Baby yavuze ko muri iyi myaka yashize, yakoze cyane kugira ngo yitegure iyi mishinga, kandi ko abakunzi be bagomba kuba biteguye igitangaza azabagezaho.

CBFW ni indi Album azamurika, akaba yarayitiriye Label ye 'CBFW'. Izaba ifite umwihariko w'ubufatanye hagati y'abahanzi bari muri iyi Label. Album ya kane ni iyo azafatanya na Future ndetse na Young Thug.

Lil Baby, umwe mu bahanzi b'icyamamare mu njyana ya rap, yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gutanga imiririmbire idasanzwe mu mwaka wa 2025. Mu guhuza umuziki n'abandi bahanzi bakomeye, yisunze Future na Young Thug. Iyi gahunda ya album enye izaba ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bikurura abakunzi b'umuziki.

Abakunzi b'umuziki bari gutegereza ibyiza byinshi muri izi album harimo imiririmbire iryoshye, ubutumwa butandukanye n’ibikorwa byo mu rwego rw’umuziki bizafasha kumenyekanisha impano n’ubuhanga bw’uyu muhanzi, ndetse abenshi bakaba bagiye amatsiko bibaza niba koko ibi azabigeraho.

Lil Baby yateguje gushyira hanze album zigera kuri 4 muri uyu mwaka wa 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND