Piscine z’ubakanywe ubuhanga z’ifite ubwiza butangaje, ikoranabuhanga rihambaye mu bijyanye no gutunganya amazi yazo ndetse no gukora nk’umuti mu kuvura abantu azi zikurura ba mukerarugendo.
Izi Piscine n’umwanya mwiza wo kwidagadura kandi zikurura ba mukerarugendo b’ingeri zose.
1. Venetian Pool iherereye Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iri muri Coral Gables, ni Piscine nini ikoresha amazi y’umwimerere. Yubatswe mu 1924, ikaba ifite uburyo budasanzwe bwo kuyitunganya. Amazi yayo ava mu isoko kandi buri joro irasukurwa, hanyuma igasubizwamo amazi mashya.
2. San Alfonso del Mar iherereye muri Chile
Iyi Piscine, iri mu murwa wa Algarrobo muri Chile, ifite ubunini bw’agatangaza ku buryo abantu bayigenderamo bakoresheje ubwato . Amazi yayo ava mu nyanja yegereye aho iri, ariko agatunganywa mbere yo kuyuzuzamo.
3. Blue Lagoon iherereye muri Iceland
Iyi Piscine yo muri Iceland izwi cyane ku Isi kubera amazi yayo ashyushye kandi akungahaye ku butare bufite akamaro ku buzima. Nubwo yakozwe n’abantu amazi yayo akomoka ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Svartsengi, akagira ingaruka nziza ku ruhu bitewe n'ubuhanga ikoranye mu gutunganya ayo mazi.
4. Mona Vale Rock Pool iherereye muri Australia
Iri hafi y’umujyi wa Sydney, iyi Piscine ihinduka igice cy’inyanja iyo isuri yazamutse. Amazi y’inyanja akayigeramo kandi bigatuma iba nk’ikiyaga gito,gikurura ba bamukerarugendo n’abakunzi b’amazi.
5. Deep Dive Dubai iyi iherereye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu(UAE)
Ni yo Piscine ndende ku Isi, ifite ubujyakuzimu bwa metero 60. Yubatsemo umujyi mu mazi, urimo ibyumba, ibinyabiziga byashushanyijwe ndetse n’ahantu ho gukinira imikino itandukanye. Iyi Piscine kandi iyo ujya mu bujyakuzimu bwayo uhasanga igisigara cy'umujyi aho ubona amazu, imodoka n'ibindi.Inkunzwe gukondeshwa ikifashishwa mu gufata amashusho ya filime zitandukanye.
6. Seagaia Ocean Dome nayo iherereye mu Buyapani
Iyi Piscine yo mu nzu yari ifite ubushobozi bwo gushyiraho amazi nk’ay’inyanja yari iherereye mu mujyii wa Miyazaki mu Buyapani, umuyaga uvanze n’ibicu byakozwe n’ikoranabuhanga niwo mwihariko yari ifite ikindi kuyitaho bikaba byari bihenze cyane bituma ikurwaho mu 2001,gusa yagumye kuba ikimenyetso cy’ubuhanga mu bwubatsi.
7. Schloss Starkenberg iherereye muri Autriche
Iyi Piscine ikoresha inzoga zishyushye aho amazi ashyushye y’inzoga azwiho kuvura uruhu no kugabanya umunaniro. Nubwo udashobora kuyanywa, abashyitsi bahabwa inzoga nshya y’aho izo nzoga zikorerwa.
Izi Piscine ubusanzwe si ahantu ho koga gusa, ahubwo ni ibihangano by’ubwubatsi n’ikoranabuhanga bihabwa agaciro ku Isi yose nk'uko tubikesha Oddee.com.
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO