Umunyanigeria w'imyaka 40, Mubarak Bala wari amaze imyaka irenga ine afungiye mu gihugu cye kubera gutuka Islam bigafatwa nko gutuka Imana, yafunguwe nyuma yo kumara igihe kirekire muri gereza.
Nyuma yo kurekurwa, Bala avuga ko afite impungenge ku buzima bwe kubera umwuka w’intonganya n’umutekano muke mu gihugu.
Bala ufite inkomoko mu muryango w’abayisilamu, yemeye icyaha cyo "gutuka Imana" nyuma yo gutangaza ubutumwa bwababaje benshi mu mwaka wa 2020.
Ubutumwa yari yashyize ku rubuga rwa Facebook bwatumye ahura n’ibibazo bikomeye, aho yakurikiranwe n’itsinda ry’abanyamategeko batanze ikirego kuri polisi, maze agafungwa.
Mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma yo kurekurwa, Bala yavuze ko akimara gusohoka muri gereza, afite impungenge z’umutekano we, avuga ko atumva umutekano we wuzuye. Ati: "Buri gihe mba mpangayikishijwe n'umutekano wanjye."
Igihugu cya Nigeria gishyira imbaraga zikomeye mu madini, ndetse abahakana cyangwa batuka imyemerere y'idini runaka bashobora guhura n'ingaruka zikomeye, cyane ko ivangura ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Gutuka Imana mu gihugu cya Nigeria ni icyaha mu mategeko ya kisilamu ndetse no mu mategeko mpanabyaha ya Nigeria, cyane cyane mu bice byo mu majyaruguru y'igihugu aho abayisilamu ari benshi.
Bala, wahoze ari umuyisilamu ariko akaza kuva muri iryo dini mu mwaka wa 2014, yavuze ko mu gihe cyose yari afunze, yashoboraga kwicwa cyangwa guhura n’ibibazo bikomeye kubera ibyo yari yarakoze. Ati: "Ubwisanzure burahari, ariko nanone nahoranaga inkeke n'ubwoba, nkeka ko nshobora kwicwa."
Yongeyeho ati: "Hari igihe natekerezaga ko nshobora kuba ntazasohoka muri gereza. Mfite impungenge z'ubuzima bwange, ariko ntacyo nishinja."
Bala yafunzwe igihe kirekire bitewe n’icyaha cyo gutuka Imana, ariko ubucamanza bwo mu rukiko rw’Ubujurire bwamugabanyirije igihano yari yarakatiwe. Abunganizi be mu mategeko n’abaterankunga be bishimiye ko yarekuwe yarekuwe, ariko bagaragaje ko bagifite impungenge ku buzima bwe n'uburyo azakomeza kubaho.
Ubwo yageraga hanze ya gereza, Bala yari yambaye imyenda isanzwe, yari afite umunezero, nyuma y’imyaka ine yari amaze afunze. Yagize ati: "Buri kintu cyose ni gishya kuri jye. Buri kintu cyose ni gishya."
Bala yamenyekanye cyane mu gihugu cya Nigeria kubera imyemerere ye itandukanye n'iy'abandi, aho yanenze imico y'idini ndetse akabivugira ku mbuga nkoranyambaga. Igihe yatabwaga muri yombi, yari amaze igihe kinini atangaza ku mbuga nkoranyambaga ibitekerezo bye ku bijyanye n'ibyo atekereza ku idini, ibintu byateje impaka zikomeye mu gihugu.
Nubwo yafunguwe, hari abavuga ko, ibyamubayeho bigomba gutanga urugero ku bakuru n'abato bifuza kugaragaza ibitekerezo batandukanye kuadini, ko bagomba kwitonda, bityo ntibagwe mu byaha by'ubuhakanyi.
Bala we, nyuma yo kurekurwa, avuga ko ashishikajwe no kugaruza igihe cyose yatakaje ubwo yari afunze, harimo no kumenyana, no kumarana igihe gihagije n’umuhungu we muto wari umaze ibyumweru bitandatu gusa avutse ubwo yakatirwaga.
Ariko avuga ko nta cyo yicuza ku kuba yaragaragaje ibitekerezo bye n'imyemerere ye ku mvuga nkoranyambaga, n'ubwo byamuviriyemo igifungo kitari kigifi.
Ati: "Nari nzi ibyago bishobora kuza, ariko nakomeje kugendera ku ndangagaciro zanjye, ndetse ngaragaza ibitekerezo n'imyemerere yange. Nari nzi neza ko ibyago bihari, ariko nagize ubutwari bwo kubikora."
Ibi byabaye kuri Mubarak Bala byagize ingaruka zikomeye ku bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ndetse bikomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Nigeria, aho bavuga ko nta bwisanzure buhari (Freedom of speech).
TANGA IGITECYEREZO