Ku ya 1 Mutarama 2025 ubwo The Ben yinjizaga abakunze be mu mwaka mushya mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, hari umwana wagaragaye yasazwe n'amarangamutima, bamwe ku mbuga basaba uyu muhanzi kuba yahura nawe. Ibi bikaba byararangiye yamuntumiye iwe mu rugo aho bagiranye ibihe byiza.
Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko ababa hafi y'uyu muhanzi begerewe n'umwe mu bari bazanye n'uyu mwana muri iki gitaramo akabasaba kuzagira icyo babikoraho umwana agahura na The Ben yihebeye.
Mu ijoro ryakeye, uyu mwana ndetse n'ababyeyi be bagiranye ibihe byiza na The Ben, barasangira, nyuma uyu muhanzi yibuka ko umwana ari umutware amugenera ibikoresho by'ishuri azifashisha ubwo azaba asubiye ku masomo cyane ko turi mu itangira ry'amashuri.
Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Rubavu aho ababyeyi be baturuka, yari yageze i Kigali mbere y'umunsi nyirizina w'igitaramo kugira ngo azabashe kwitabira mu ba mbere abone n'umwanya wegereye urubyiniro neza aho yitegeye The Ben.
Yagaragaye mu gitaramo cya The Ben yizihiwe cyane, ndetse ibyishimo biramurenga ararira. Bwakeye ku ya 2 Mutarama asubira mu rugo aho avuka. Nyuma y'aho The Ben n'umuryango w'uyu mwana bemeranijwe gusura uyu muhanzi.
Yasazwe n'amarangamutima ubwo yari mu gitaramo cya The Ben
Bahuye amarangamutima yongera kumutamaza
TANGA IGITECYEREZO