Kigali

Imyaka ine irashize Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana - Uko umuhango wo kumwibuka wagenze

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/01/2025 17:31
0


Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025 habaye umuhango wo kwibuka no gusabira ku nshuro ya kane Padiri Ubald Rugirangoga, witabye Imana ku itariki ya 7 Mutarama 2021.



Uyu muhango wabereye muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ahari Centre Ibanga ry'Amahoro, hubatse ikibumbano cya Padiri Ubaldi Rugirangoga. Inkuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko, Uyu muhango watangijwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye. 

Igitambo cya Misa cyitabiriwe n'abapadiri baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Cyangugu, abihayimana batandukanye, abakristu, ndetse n’abagize umuryango wa Padiri Rugirangoga n’incuti ze, bose bazindutse mu rugendo rwo kwibuka no gusabira uyu mukozi w’Imana wamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye by’iyobokamana n’ubufasha.

Myr Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yashimiye Padiri Ubald Rugirangoga wakundaga kwigisha inyigisho zigira impinduka nziza mu mibanire y’abantu zirimo gusaba abakirisitu kugira urukundo n'amahoro, ku ibikorwa by’isanamitima ndetse n'ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Ubald Rugirangoga yavutse mu mwaka wa 1955, yabaye padiri mu mwaka wa 1984. Yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi Katedrale ya Cyangugu mu gihe cy'imyaka irenga 32, aho yakoze ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa no gufasha abakristu mu buryo butandukanye. Yamenyekanye cyane ku kuba yarazwiho gusengera abarwayi, kandi akagira uruhare mu gukiza benshi.

Mu mwaka wa 2021, Padiri Ubald yitabye Imana, ariko ibikorwa bye by’ivugabutumwa birakomeje kwibukwa, ndetse n’urukundo rwe mu bantu rurakomeza kuzirikanwa mu mitima w'abakristu bo muri Diyosezi ya Cyangugu no hirya no hino.



Uyu muhango wo kwibuka no gusabira wari ugamije kwerekana umwihariko wa Padiri Ubald mu guhindura ubuzima bw'abantu benshi, kandi ugahuriza hamwe abakristu, abihayimana, ndetse n’abagize umuryango we ngo bakomeze kumusabira no kuzirimana ubuzima bwe bwa gikirisito

Uyu munsi, muri Catedarari Gatolika ya Cyangugu habereye umuhango wo kwibuka no gusabira Padiri Ubaldi, ku nshuro ya kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND