Kigali

Alexis Dusabe wizihiza imyaka 25 mu muziki yinjiranye muri 2025 Album iri mu ndimi enye yakozwe mu minsi 300

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2025 19:55
0


Umuramyi mpuzamahanga Alexis Dusabe wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Kuki turira", "Umuyoboro", "Njyana i Gorogota", "Mfite umukunzi", "Ni nde wamvuguruza" n'izindi, yahishuye ko yinjiranye mu mwaka mushya wa 2025 Album nshya iri ndimi enye.



Muri uyu mwaka wa 2025, Alexis Dusabe arizihiza Yubile y'imyaka 25 y’urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva atangiye gushyira hanze indirimbo. 2025 ni umwaka w'amateka kuri we dore ko awinjiranyemo album nshya itegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki, ikaba ikubiyemo indirimbo ziri mu ndimi enye zitandukanye.

Nubwo atatangaje byinshi kuri iyi Album, ariko yahishuye ko igizwe n'indirimbo zakozwe mu buryo bw’umwihariko mu minsi 300 dore ko yatangiye kuyikoraho muri Werurwe 2024 hamwe n'umu Producer w'umuhanga ndetse w'umunyabigwi, Aaron Nitunga n'abandi banyuranye.

Yabwiye inyaRwanda ati "Twagize umwanya uhagije wo gutegura indirimbo zo guhimbaza Imana yacu, twakoreye mu Ishusho Studio, dukomereza muri studio ya RCAM (Ishuri ry'umuziki i Muhanga) ndetse na Rivers Studio na Solace Studio, nkaba ndi ku mirimo yo kuzisoza neza ngo tuzisakaze".

Urugendo rw'Imyaka 25 rwa Alexis Dusabe mu muziki usingiza Imana

Alexis Dusabe, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, amaze imyaka 25 akora ibihangano byuzuye ubuhanga, impano n'ubwitange. Mu gihe cy’imyaka yose amaze mu muziki, yasohoye indirimbo zakunzwe na benshi, zirimo "Umuyoboro" n'izindi.

Izi ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi, zigaragaza umuhamagaro n'impano idasanzwe ya Alexis Dusabe mu guhanga, ndetse n’uburyo yifashisha injyana zigezweho mu gusakaza ubutumwa bw’ubuzima. Imyaka 25, ni igihe kirekire mu rugendo rw’umuhanzi, kandi Alexis Dusabe ntiyigeze acika intege ndetse arakataje mu kogeza izina rya Yesu.

Afite ubushobozi bwo guhuza injyana zigezweho n’amagambo akomeye yomora imitima y’abakunzi b’umuziki. Ibihangano bye bifasha benshi kwegera intebe y'Imana dore ko akunda kuririmba Imana, kandi akayivuga nk'uwayiboneye amaso ku maso, urugero ni mu ndirimbo aririmbamo "Mfite umukunzi utuye hirya y'ibicu, uwo yarankunze sinabona uko mbivuga,..".

Alexis Dusabe umaze imyaka 25 mu muziki ni muntu ki?

Alexis Dusabe asengera mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, akaba arambye mu muziki kuko awumazemo imyaka 25. Yavutse mu 1978, avukira i Kigali, akaba afite abavandimwe babiri. Yashakanye na Ingabire Carine umushyigikira cyane mu muziki. Uretse gukora umuziki ku giti cye, Alexis Dusabe yanatanze umusanzu mu makorali arangajwe imbere na Hoziyana Choir y'i Nyarugenge.

Alexis Dusabe yatangiye umurimo wo kuririmba akiri muto yiga no gucuranga akiri muto kandi byagaragariraga buri wese ko abikunze. Ku myaka 17 yemeye kwizera Kristo Yesu no kwakira agakiza kuva ubwo yemera ko ubuzima bwe bwahinduye icyerekezo kandi cyiza kuruta ubundi buzima bwose yari kubaho.

Intego ya Alexis Dusabe "ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu mu ndirimbo" kugira ngo ubwami bw’Imana bukwire hose! Uyu muramyi uri mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite, amaze gukorera Imana mu bihugu bitandukanye, ndetse bigiye kwiyongera cyane nyuma yo gukora album iri mu ndimi enye.

Amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zirimo: Ngwino, Ibyiringiro, Umuyoboro, Hora Ku Ngoma, Zaburi 23, Kuki Turira,Nzajya Nyiringira, Urukundo rw’umukiza, Uraberewe, Njyana I Gorogota, Igihango, Ndagushima, Ninde wamvuguruza, Igitambo cyanjye, Nkomeza, Gakondo yanjye, Amazi y’ubugingo, Yesu araje n'izindi.

Alexis Dusabe hamwe n'umugore we Ingabire Carine

Alexis Dusabe yifuza ibihe byinshi byo kuririmbira abantu indirimbo z’ubutumwa bwiza, ngo zibafashe kugera mu gakiza, ngo zihumurize ababaye, zikize abuzuwe n’intimba mu mitima yabo, ngo zomore ibikomere byo mu mitima kandi zagure ubwami bw’Imana kugera kure.

Ati "Nezezwa cyane no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga! Ibyo bindemera umunezero mwinshi!! [...] Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange ,uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu!

Mu bitaramo bikomeye yakoze harimo cyo aheruka gukora tariki ya 21 Gicurasi 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV). Ni iserukiramuco ryagutse yari akoze ku nshuro ya mbere, akaba yari ari kumwe na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, David Nduwimana (Australia) na Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi).

Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na MTN Rwanda, cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi bitatu barimo ab'amazina azwi mu myidagaduro nka Mani Martin, Israel Mbonyi, Miss Kalimpinya, Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Apotre Mignonne, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome/Gasumuni, Bosco Nshuti, Tracy Agasaro, Papi Clever & Dorcas na Gaby Kamanzi.

Ibyo kwitega kuri Album Nshya ya Alexis Dusabe iri mu ndimi Enye


Album nshya Alexis Dusabe ari gutegura ikomeje gutera amatsiko abakunzi b'umuziki n cyane ko amaze amezi 10 ari kuyitunganya, ndetse abayisogongeyeho bavuga ko "yengetse cyane". Ni album byitezwe ko izizihira abakunzi be kandi ikamwambutsa imipaka. Iyi album yise iri Ndimi enye, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n'Igiswahili.

Ni album ishyira imbere isura mpuzamahanga y’umuziki wa Alex Dusabe. Ni igihangano gikozwe mu buryo bw’umwihariko, aho Alexis Dusabe yifashishije indimi enye zitandukanye, bikaba byumvikanisha ko ubutumwa buri muri izo ndirimbo bureba Isi yose.

Ni Album yitondewe cyane dore ko yatunganyijwe mu minsi 300, aho Alexis Dusabe n’abafatanyabikorwa be bakoze cyane kugira ngo batange umusaruro ugaragara. Imbaraga zashyizwe mu gutegura iyi album zizatuma ibihangano byayo bizaba bihambaye kandi bihuza n'ibyifuzo by’abakunzi b’umuziki bo mu bihugu bitandukanye.

Alexis Dusabe aragira ati "Album ndi gukora ni indirimbo z'ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu. Zizaba ziri mu ndimi zitandukanye, Ikinyarwanda, Swahili, Icyongereza ndetse n'Igifaransa. Niringiye ko zizasakara zikageza kure izina rya Kristo ni yo nyungu niteze no kurushaho."

Yavuze ko anejejwe cyane no kuba iyi Album idasanzwe ihuriranye na Yubile y'imyaka 25 amaze mu muziki. Ati "Ikindi kinejeje ni uko iyi album inyinjije mu mwaka wa 25 (Silver Jubilee) kuva nshyize hanze indirimbo ya mbere mpimbaza Imana, namamaza Yesu Kristo. Mbese maze imyaka 25 mu ndirimbo za Gospel kandi ndakomeje."

Mu muziki wa Alexis Dusabe, hari ibintu bitandukanye bikurura abakunzi ba Gospel. Kuva mu ndirimbo nk’ "Umuyoboro" kugeza kuri "Mfite Umukunzi", ndetse n'izindi, usanga zanditse neza mu magambo yomora umutima ndetse no mu muziki mwiza w'umwimerere dore ko aririmba anicurangira ibicurangisho binyuranye by'umuziki.

Ibi byatumye arushaho gukundwa cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika. Izina rye rikomeje kwaguka muri Afrika, kandi nubwo umuziki nyafurika wagiye uhinduka cyane mu myaka yashize, Alexis Dusabe yabashije kugumana umwimerere we yaba mu myandikire no mu miririmbire.

Yashoboye gukorana n’abahanzi bo mu bihugu byo mu Karere, akagaragaza ubuhanga mu mitegurire no mu kubihuza. Indirimbo nka "Kuki Turira" zigaragaza uburemere bw'ubuzima, by’umwihariko ku bantu bahangayikishijwe n’ubuzima busharira barimo, akabibutsa ko hari Imana yiteguye kumva no gutabara buri wese uyambaza.

Iyi album ye nshya iri mu bikorwa by’indashyikirwa bizagaragaza ubuhanga n’ubwitange bwa Alexis Dusabe. Muri 2025, azagaragaza neza ko imyaka 25 mu muziki bitavuze gusa gushyira hanze ibihangano byinshi, ahubwo ni ukwemeza ko agikomeje kwamamaza izina ry'Imana ku Isi hose binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba.

Alexis Dusabe avuga ko umwaka wa 2025 awutangiranye gushima Imana nk'uko bisanzwe, ariko by'umwihariko "twiringiye ibyiza izatugirira kuruta ibyahise nk'uko imbabazi zayo zihora zunguka uko bwije n'uko bukeye". Yunzemo ati "Nawuha igisobanura cyo gukorera Imana iby'agahebuzo, tukabikorana imbaraga n'umurava."

Uyu muramyi ufite imishinga ikomeye arangamiye muri uyu mwaka ndetse n'indi izaza yavuze ko azishima bikomeye nagera ku ntego ze. Ati "Ndumva uyu mwaka ndetse n'indi nsigaje yose mfite ingamba zo gukorera Imana mu mpano yampaye kandi numva nzanezerwa cyane nimbona ngeze ku ntego y'ibyo Imana yari inyitezemo, izanshoboza."


Alexis Dusabe aheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2023


Alexis Dusabe yagaragaje ko yari amaze amezi 10 ahugiye kuri Album nshya idasanzwe


Alexis Dusabe ari mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite


Kumva ko Alexis Dusabe afite igitaramo ni inkuru iryohera cyane abakunzi b'umuziki bakabyerekana binyuze mu 'kumwitaba karame'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND