Kigali

Harimo n'izamatushe! Menya telefone 5 zihenze ku Isi ziyobowe n’igura arenga Miliyari 677 Frw

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/02/2025 11:20
0


Uko iminsi ishira, abantu benshi bagenda basobanukirwa iby’ikoranabuhanga bigendanye n’aho Isi igana, aho bisigaye bigoye kubona umuntu udatunze telefone niyo yaba imwe benshi bakunze kwita ‘matushi, ‘gatoroshi,’ n'andi mazina nk'ayo.



Uyu munsi, ntibigitangaje kubona umuntu utunze telefone ifite agaciro k’amafaranga yahindura ubuzima bwa benshi mu isi batazi neza n’uko idorali risa.

Mu Isi y’ikoranabuhanga, imikorere ya telefone ishingirwaho cyane mu kuba yagira igiciro kiri hejuru, ariko ingingo y’umutekano w’ibyo ikoreshwa ndetse n’uko igaragara nabyo byitabwaho na benshi.

Uwavuga ko benshi bifuza gutunga telefone igaragara neza kandi yihagazeho ariko mu mufuka habo hagakoma mu nkokora icyifuzo cyabo, ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Hari n’abandi usanga muri kamere yabo banezezwa no gutunga ibikoresho bihenze, akaba ari bwo buzima bwabo bwa buri munsi. Byumvikane neza ko ibyifuzo byabo bishingira ku kuba nabo ari abagwizatunga.

Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye telefone zihenze cyane ku Isi. Igitangaje, uraza gusangamo n’iza matushi usanga zigura amamiliyoni n’amamiliyoni.

1.     Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond

Iyi telefone igura agera kuri 48,500,000$, ikaba ikorwa n’Ikigo Falcon giherereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kimwe n’izindi biri mu cyiciro kimwe cy’izihenze, nayo mu biyigize harimo zahabu.

2.     iPhone 6 by Stuart Hughes

Iyi ni indi telefone itangaje yakozwe n’umushakashatsi w’Umwongereza witwa Stuart Hughes. Igura miliyoni 14.5$. Kimwe n’izindi telefone zihenze, mu biyigize harimo zahabu na diyama.

3.     Goldvish Le Million

Ni telefone y’amatushi yakozwe n’ikigo Goldvish cyo mu Busuwisi, kiyiha umwihariko wo kuba mu biyigize harimo na diyama. Kugeza ubu ku isoko, iyi telefone ihagaze agaciro ka $1.3 million.

Uretse kuba nayo iboneka ku giciro gihanitse, ifite camera y’inyuma ya 2MP, ishobora gufata amashusho afite uburemere bwa mega pixels 1600x1200.

4.     Vertu Signature Cobra

Iyi ni telefone y’amatushi ijyamo SIM card imwe, ikaba ifite RAM ya 4GB n’ububiko bwa 64GB, ikanagendana na Carte mémoire ya 2TB. Ushobora kuyireberaho amashusho afite uburemere bwa pixels 1080x1920 kandi akagaragara neza.

Yakozwe na Vertu, ikigo giherereye mu Bwongereza kizwiho gukora no gucuruza telefone zihenze. Icyo cyatangijwe na Nokia ifite inkomoko muri Finlande, ahagana mu 1998.

Uyu munsi kubona iyi telefone, bigusaba kwitwaza agera ku $310,000.

5.     Mobiado Grand 350 Pioneer

Mu by’ukuri nubwo iyi telefone iri mu zihenze ku Isi, ariko biragoye ko ukiyikubita amaso ushobora guhita ubimenya kuko nta birenze biyigaragaraho inyuma. Igura agera ku 300,000$, ikaba ihenze kuko mu biyigize harimo na aluminiyumu. Ubuhanga n’ubushishozi ikoranywe, na byo biri mu bituma ihenda cyane kurushaho.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND