Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Ikiyaga cya Kivu na Pariki y’Ibirunga hashyizwe mu hantu 10 habumbatiye amateka akomeye hakwiye gusurwa cyane muri Afurika muri uyu mwaka wa 2025.
Umugabane wa Afurika
ufite ahantu henshi nyaburanga ndetse n’ahandi habumbatiye amateka akomeye, ku
buryo usanga hakurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari baturuka ku yindi
migabane.
No muri uyu mwaka wa 2025
umaze iminsi gusa utangiye, uyu mugabane ukomeje guca agahigo mu gukurura
abanyamahanga bitewe n’ubwiza bwawo ndetse n’amateka wihariye. Kuva ku misozi
myiza, inzu ndangamurage n’ibindi, byakomeje guteza imbere urwego
rw’ubukererarugendo muri Afurika nyuma y’Icyorezo cya COVID-19.
Ibihugu birimo u Rwanda,
Afurika y'Epfo, Ibirwa bya Maurice, Botswana, Misiri, Kenya, Tanzania, Morocco,
Tunisia na Namibia nibyo byaje ku rutonde rw'ibihugu bifite ahantu hihariye
hakwiye gusurwa mu 2025.
Buri hantu hashyizwe kuri
uru rutonde, hihariye amateka yaho. Nk'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,
ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri nzeri 2023, uru
rwibutso ndetse n’izindi zirimo urwa Murambi ruherereye mu Karere ka
Nyamagabe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50, urwa Bisesero ruherereye mu
Karere ka Karongi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50 n'urwibutso rwa
Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45, zashyizwe mu murage
w'Isi wa UNESCO.
Ibi, abasesengura amateka
ya Jenoside bemeza ko bishimangira uburemere n'agaciro amahanga aha Abatutsi
basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.
Mu mwaka ushize wa 2024,
abanyamahanga benshi baje mu Rwanda ntibashoboraga gusubira iwabo badasuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse bakanatanga ubutumwa bushishikariza
amahanga kuhasura kuko habumbatiye amateka akwiye kuba isomo ku batuye Isi
bose.
Pariki y’Igihugu
y’Ibirunga na yo yashyizwe ku rutonde rw’ahakwiye gusurwa cyane muri Afurika,
ni imwe mu zamamaye ku rwego mpuzamahanga, akamaro ifitiye abayituriye
ntikagarukiye ku gutanga amahumbezi gusa, ahubwo amafaranga yinjiza yagize
uruhare mu guhindura imibereho y’abahatuye binyuze mu bikorwaremezo bubakiwe.
Pariki y’Igihugu
y’Ibirunga yamamaye kubera ingagi zo mu misozi miremire icumbikiye zikurura
abatari bake bafitiye amatsiko ibi binyabuzima biboneka hake ku Isi.
Ikiyaga cya Kivu cyaje mu
hantu hakwiye kurushaho gukurura ba mukerarugendo muri uyu mwaka, gifite ubuso
bwa km² 2700. Gikora ku turere two mu Rwanda turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi,
Nyamasheke na Rusizi.
Ubukerarugendo bwinjirije
u Rwanda miliyoni 620$ mu mwaka wa 2023, mu gihe byari biteganyijwe ko mu mwaka
wa 2024 bushobora kuzamuka bukagera kuri miliyoni 660$ nk’uko bigaragara muri
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze n’ibizafasha
kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye.
Ishami ry'Umuryango
w'Abibumbye ryita ku bukerarugendo ku isi rivuga ko Afurika yongeye kuzahuka mu
bijyanye n’ubukerarugendo mu 2023, aho abayisura biyongereye cyane ugereranije
n’uko imibare yari ihagaze mbere y’icyorezo cya COVID-19 cyanyeganyeje ubukungu
bw’Isi.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo
cyitwa Stastista, biteganyijwe ko isoko ry’ingendo n’ubukerarugendo muri
Afurika rizinjiza agera kuri miliyari 25.16 z’amadolari y’Amerika mu 2025,
bivuze ko hazabaho izamuka rya 7.45% ugereranije n’umwaka ushize.
Aha niho hantu 10 heza
ukwiye gusura mu 2025 hashingiwe ku bushakashatsi bw’ikigo cya Travel and Tour
World (TTW):
S/N |
Country |
Top places to visit |
1 |
South Africa |
Table Mountain; Kruger
National Park; Robben Island |
2 |
Mauritius |
Le Morne Brabant;
Chamarel Seven Colored Earths; Black River Gorges National Park |
3 |
Egypt |
Pyramids of Giza and
the Sphinx; Valley of the Kings, Luxor; Abu Simbel Temples |
4 |
Botswana |
Okavango Delta; Chobe
National Park; Makgadikgadi Pans |
5 |
Kenya |
Maasai Mara National
Reserve; Amboseli National Park; Diani Beach |
6 |
Tanzania |
Serengeti National
Park; Ngorongoro Crater; Zanzibar’s Stone Town |
7 |
Morocco |
Marrakech Medina; Atlas
Mountains; Sahara Desert |
8 |
Tunisia |
Carthage Ruins; El Jem
Amphitheater; Hammamet Beaches |
9 |
Namibia |
Sossusvlei; Etosha
National Park; Skeleton Coast |
10 |
Rwanda |
Volcanoes National
Park; Kigali Genocide Memorial; Lake Kivu |
TANGA IGITECYEREZO