Kigali

Nta mpanuka n'imwe yabaye kuri Bonane: Uko umutekano wari wifashe mu Rwanda mu minsi mikuru isoza 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/01/2025 9:55
0


Polisi y’u Rwanda yagarutse ku ishusho y'umutekano wo mu muhanda mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2024, agaragaza ko muri rusange impanuka zitabaye nyinshi.



Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko muri rusange umutekano wagenze neza mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024, bigendanye n'uko Abanyarwanda bayizihije mu mahoro.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Navuga ko mu by'ukuri umutekano wifashe neza, haba mu muhanda ndetse no mu bikorwa bitandukanye. Ugereranije ibikorwa byari biteganijwe ari ibitaramo, ari amateraniro hirya no hino, ibitaramo by'iyobokamana mu nsengero zitandukanye n'ahandi byari byateguwe, ari ibikorwa byo guturitsa ibishashi byari byateganijwe hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hanyuma ukareba umubare w'abantu uba warabyitabiriye, sinakwibagirwa na none na gahunda y'abantu kujya mu minsi mikuru, aho bafatira imodoka hari hateganyijwe, ukareba urwo rujya n'uruza rw'abantu bagenda, mu by'ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza cyane"

ACP Rutikanga yakomeje asobanura ko ibi bishimangirwa n'uko mu ijoro rya Noheli no kuri Noheli nyirizina habaye impanuka 2 gusa, avuga ko kuri Bonane ho nta n'imwe yabaye. Ati: "Mu ijoro rya Bonane na Bonane ubwayo, nta mpanuka yabaye mu gihugu hose."

Izi mpanuka ACP Rutikanga yagarutseho, ni izikomeye cyane usanga zangiza ibinyabiziga n'ibikorwaremezo, zikomerekeramo abantu cyangwa se hakagira abaziburiramo ubuzima.

Yagaragaje ko muri rusange kuva ku itariki 23 Ukuboza 2024 kugeza ku itariki ya 01 Mutarama 2025, humvikanye impanuka zikomeye zigera kuri 14 mu gihugu hose, zatwaye ubuzima bw'abantu babiri, mu gihe abagera kuri 14 bazikomerekeyemo.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Ni mu gihe ingamba zo guhangana n’iki kibazo zidasiba gufatwa n’Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z’ibihugu hirya no hino ku isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’impanuka.

Hashize imyaka itanu Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda, yirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka n’ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y’abakoresha umuhanda.


ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko Abanyarwanda muri rusange basoje neza umwaka wa 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND