Umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo (Producer) uzwi nka Yeweeh, yatangaje ko urutonde rw’indirimbo 17 yatunganije nk’umusaruro yishimira w’umwaka wa 2024, harimo n’iye ku giti cye yamwinjije mu muziki yise ‘Dangote.’
Umwaka wa 2024, wabaye udasanzwe kuri YewëeH usanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda mu buryo bw’amajwi, cyane ko usibye gukora indirimbo ziganjemo izakunzwe cyane muri uwo mwaka, ari nabwo yinjiye mu byo kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye.
Uyu musore wavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse mu kuba yari acuditse na Mbabazi
Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga. Urukundo rwabo baruhamije
ubwo mu minsi ishize bari kumwe mu birori bya ‘The Stage’ byahuje abanyamideli
n’abandi mu byiciro binyuranye by’ubuhanzi.
Mu 2024, Producer Yeweeh yarambitse ikiganza ku ndirimbo z’abarimo Papa Cyangwe, Uncle Austin, Bushali, Fifi Raya, Khalfan Govinda, Yuhi Mic, n'abandi.
Uyu musore aherutse kubwira InyaRwanda ko
yabanje kuba umuhanzi mbere y’uko yinjira mu batunganya indirimbo (Producer).
Avuga ko yasiragijwe igihe kinini na ba Producer bituma ahitamo kwiga
gutunganya indirimbo kugirango ajye akorera abandi.
Ati: “Buriya rero umuziki njyewe nawinjiyemo ndi umuhanzi birangira nyine kubera gusiragira mu ba Producer nihitiyemo kujya nikorera ‘Production’. Rero ‘Production’ yakuze kuruta uko nari kuba umuhanzi. Bimaze imyaka itandatu, kuko ni ibintu nateguye kandi nifuzaga, rero urumva ko ari ibintu nateguye neza.”
Producer Yeweeh yavuze ko indirimbo ye ya mbere yashyize ku isoko yitwa ‘Dangote’ ndetse yakozwe mu buryo bw’amajwi na we ubwe.
Uyu musore yinjiye mu muziki yiyongera ku bandi ba Producer bo mu Rwanda, bakora umuziki bakanawutanganya. Avuga ko nta muntu n’umwe “ndeberaho iyo ngiye gukora ikintu cyanjye.”
1.
Dangote - YewëeH
2.
Ntabya Gang – Papa Cyangwe ft Bushali
3.
Ndasaze – Papa Cyangwe ft Kevin Kade
4.
Siba – Papa Cyangwe
5.
Intsinzi – Uncle Austin
6.
Ndotsa – Deejay Pius ft Platini P &
Uncle Austin
7.
Isaha – Bushali
8.
Baraba – Fejos Davis
9.
Marry Me – Edouce Softman
10.
Wahala – Vex Prince
11.
Winsetsa – Papa Cyangwe
12.
Love – Kaayi
13.
Chanella – Alik Bulan
14.
Bendi – Alik Bulan ft Vex Prince
15.
Stuck – Fifi Raya
16.
You – Yuhi Mic
17.
Igikumwe – Khalfan ft Massamba, Fireman,
Unle Austin, Tom Close, Marina, The Nature
Producer YeweeH yashyize hanze umusaruro w'indirimbo yakoze mu 2024
Ni umwaka yavuzwe mu rukundo na Shaddyboo
TANGA IGITECYEREZO