Kigali

Binshyi ku Mubikira wabaye umuntu ukuze cyane ku Isi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/01/2025 13:19
0


Muri iki gihe aho urubyiruko rukunze gukoresha imvugo igira iti nta myaka ijana,"nyamara Inah Canabarro Lucas, Umubikira wo muri Brazil, yabaye umuntu ukuze kurusha abandi ku isi ku myaka 116 n'iminsi 210. Ni nyuma y'urupfu rwa Tomiko Itooka wo mu Buyapani wapfuye ejo ku wa 04 Mutarama 2025 ku myaka 116.



Inah, kandi akaba ari we mubikira ukuze cyane ku isi, yavutse tariki ya 8 Kamena 1908 i São Francisco de Assis, mu ntara ya Rio Grande do Sul muri Brazil. Mu bwana bwe, yakundaga kurwaragurika, akaba yaravugwagaho ko atazageza mu za bukuru akiriho. Nyamara, yatsinze ibibazo byose,detse ubu afite imyaka 116 ariyo imugejeje ku gahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku isi, ibi yabifashijwemo n'inzira yahisemo y'ukwemera, kwizera no kwigira ku bandi.

Yatangiye urugendo rw'iyobokamana afite imyaka 16, yize mu ishuri rya Santa Teresa de Jesus i Santana do Livramento. Nyuma y'aho, yagiye i Montevideo, Uruguay, ari naho yinjiriye mu muryango w'Abihayimana ku itariki ya 27 Ukuboza 1928. Mu 1930, yasubiye muri Brazil aho yakoze akazi ko kwigisha ururimi rw'igiporutugali n'imibare i Rio de Janeiro. Yagiye azenguruka ibice byinshi by'igihugu mu gihe yamaze yigisha.


Mu 1980, Inah yahawe inshingano mu nzu y'akarere ya Poruto Alegre, aho yakomeje gutanga umusanzu mu iyobokamana n'uburezi. Mu buzima bwe, Inah yakomeje kuba umurezi n'umubikira, ahindura kandi ubuzima bwa benshi.

Mu 2018, Inah yizihije isabukuru ye y'imyaka 110, aho yahawe umugisha w'umuhamagaro na Papa Francis, ugaragaza urugendo rwe rw'indashyikirwa mu kwimakaza ukwemera. Uyu munsi, ni we mubikira wa kabiri wamamaye ku isi, nyuma ya Lucile Randon, uzwi nka Sister André, wabaye umuntu ukuze cyane ku isi kugeza apfuye ku myaka 118.

Guinness World Record yatangaje ko, kugeza ubu, Inah Canabarro Lucas ari we muntu mukuru ku isi, akaba kandi ari umwe mu bantu batatu basigaye bavutse mu myaka ya 1900. Ubuzima bwe ni igihamya cy'ubudacogora, gukomeza kwiyegurira Imana, n'imbaraga z'ukwemera kwe.


Guinness World Records yatangaje ko kugeza ubu Inah Canabarro ari we muntu ukuze kurusha abandi  ku isi, uyu mubikira wo muri Brazil kandi, ni we mubikira ukuze cyane ku isi kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND