Kigali

Die with a smile imaze iminsi 100 ari iya mbere kuri Spotify

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:5/01/2025 16:41
0


Die With A Smileya Lady Gaga na Bruno Mars igeze ku munsi wa 100 iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Spotify ku Isi.



Iyi ndirimbo, imaze igihe kinini ikunzwe cyane, ni yo ifite umwanya wa gatanu ku rutonde rw’indirimbo zasohotse kuri Spotify zigakurikirwa cyane ku Isi.

Die With A Smile ni indirimbo ikora ku mitima ya benshi, yanditswe n’abahanzi babiri bazwi ku isi yose, Lady Gaga na Bruno Mars,ishyirwa ahagaragara tariki 16 Kanama 2024.

Kubera ijwi ryiza ry’aba bahanzi, injyana ya Rock ituje ndetse n’amagambo y’indirimbo, abakunzi b’umuziki bakomeje kuyikunda ndetse bakomeza kuyumva cyane kuri Spotify. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND