Akarere ka Burera na Diyosezi ya Byumba muri Kiliziya Gatolika bashyizeho gahunda yo gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana binyuze mu bikorwa bizamara iminsi 12 (umwaka), bizafasha buri muturage kumenya uko ategura ifunguro ryiza ku mwana.
Abaturage, bavuga ko nubwo bagerageza uko bashoboye kose, basanga ikibazo cy’igwingira ahanini giterwa n'imirire mibi n'imyumvire itaratera imbere ku bantu bamwe.
Diyosezi ya Byumba hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bamaze iminsi bakusanya amakuru aturuka mu bigo nderabuzima bishamikiye kuri Kiliziya, basanga imibare y’abana bagwingiye yarazamutse cyane. Ibi byatumye bafata icyemezo cyo gushyiraho ingamba, binyuze mu Muryango Caritas, uyobowe na Padiri Nzabonimana Augustin.
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yavuze ko biyemeje gukurikirana impinduka mu mezi atatu ari imbere, kugira ngo harebwe ko izo gahunda ziri gutanga umusaruro.
Ibikorwa byo guhangana n’igwingira n’imirire mibi mu bana biri gukorerwa mu turere turindwi two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, aho bateganya kuzabona impinduka zigaragara mu mikorere ya buri munsi nk'uko bitangazwa na RBA.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO