Umuhanzikazi uri mu bakomeye muri Uganda, Sheebah Karungi yatangaje umusaruro w'umwaka wa 2024, wasize akoze ibitaramo mu bihugu binyuranye birimo n'u Rwanda, agakora indirimbo 5 ndetse akabasha no kwibaruka umwana w'umuhungu afata nk'umugisha yahawe na Rurema.
Umwaka wa 2024 wabaye
uw'amateka adasanzwe ku muhanzikazi Sheebah Karungi, kuko ari wo yibarukiyemo
imfura ye, umwana w’umuhungu yahaye izina rya Armil.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa Instagram, uyu muhanzikazi yamurikiye abarenga miliyoni n'igice
bamukurikira umusaruro w'umwaka ushize wa 2024, mu mashusho agaragaza muri
macye ibitaramo yakoze, indirimbo yakoze ndetse n'umugisha w'umwana Imana
yamuhaye.
Yagize ati:
"Ndashimira Imana ku bwa 2024. Uri hejuru ya byose."
Mu ndirimbo yakoze, harimo iyitwa 'Wakikuba,' 'Sipimika' yasubiranyemo na Yung Mulo, 'Busy Nyo' yahuriyemo na Kapa Cat, 'Njalwala' yasubiranyemo na Aaronx ndetse n'iyo yise 'Neyanziza' aheruka gushyira hanze ikaba imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 2 kuri YouTube.
Yakomeje ashimira abafana
be bamubaye hafi mu 2024, abasezeranya indirimbo nyinshi muri uyu mwaka mushya
wa 2025. Yashimiye kandi n'abandi bahanzi bagenzi be, abamufashije mu
kumwandikira indirimbo no kuzitunganya, ashimira n'itangazamakuru ryamufashije
mu kwamamaze ibihangano bye.
Ageze ku mwana yagize
ati: "Ku mugisha ukomeye nagize mu 2024, Amir, warakoze kumpitamo ngo nkubere umubyeyi. Wazanye umunezero mu buzima bwanjye, kandi nkukunda kuruta ikindi kintu cyose muri iyi Si."
Ni ubutumwa yasoje yifuriza abakunzi b'umuziki we, inshuti n'umuryango umwaka mushya muhire wa 2025 umaze iminsi itatu gusa utangiye.
Sheebah ubwo aheruka i
Kigali mu gitaramo yahakoreye muri Kanama 2024 muri Camp Kigali yabajijwe niba
atwite nabwo abihakana yuvuye inyuma gusa abamubonye mu gitaramo bavuga ko yari
afite umunaniro ariko yakoze ibishoboka byose arawuhisha.
Inkuru yo kubyara kwa
Sheebah Karungi byaragoranye ngo imenyekane kubera ko uyu muhanzi amaze iminsi
ari kubarizwa muri Canada ari naho yabyariye nyuma yo kuhakorera igitaramo.
Ku ya 14 Kanama 2024, ubwo Sheebah yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yavuze ko rimwe mu masomo yigira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko bimwigisha imbaraga zo kubababrira.
Ati “Niba u Rwanda
rwaranyuze mu mateka nk’aya abantu ugasanga bagerageza gukundana no gukorera
hamwe ni inkuru ikomeye.”
Ku rundi ruhande, Sheebah
Karungi ahamya ko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo
guha icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo Abarokotse.
Ati “Tuvugishije ukuri, u
Rwanda rwanyuze mu mateka akarishye, si inkuru umuntu yamenyera kuko itera
agahinda, iyo ndebye abana bishwe, nkareba ababyeyi bishwe mbura icyo nakora ni
ibintu ntekereza buri gihe bikantera agahinda no gucika intege.”
Sheebah Karungi yavuze ko
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari ahantu hakwiye ho gusura kuko
hafite amasomo akomeye hasigira uwahasuye.
Ati “Ndashaka ko Isi yose
iza hano kugira ngo yibuke ko turi umwe nubwo twaba dufite amabara atandukanye
cyangwa tuvuga indimi zitandukanye, turi umwe dukwiye kurangwa n’urukundo.”
Sheebah Karungi yabaye igihe kinini mu Rwanda, ndetse yanabaye umubyinnyi ahitwaga Nyira Rock.
Kimw mu byo Sheebah Karungi yishimira ni uko umwaka wa 2024 wasize yibarutse
Amashimwe ni yose kuri Sheebah
Umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe kuri Sheebah
">Reba hano indirimbo Sheebah Karungi aheruka gusohora yise "Neyanziza"
TANGA IGITECYEREZO