Umutoza w’ikipe ya Liverpool, Arne Slot, yatangaje ko Manchester United nubwo iri mu bihe bitoroshye, ari ikipe ikomeye cyane kurusha uko umwanya wayo muri Premier League ubyerekana. Ibi yabivuze mu gihe yitegura guhura n’iyi kipe ku Cyumweru kuri Anfield.
Liverpool iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ifite amanota atandatu imbere y’andi makipe, irashaka igikombe cya 20 cya shampiyona ya Premier League, cyayishyira ku rwego rumwe na Manchester United ifite ibi bikombe inshuro nyinshi mu mateka.
Manchester United yo, iri ku mwanya wa 14 nyuma yo
gutsindwa imikino itanu muri itandatu iheruka ya shampiyona, nyuma yo kubona
umutoza mushya Ruben Amorim. Arne Slot ashimangira ko atazirara na gato kuri
uyu mukino, n’ubwo ikipe bahanganye iri hasi ku rutonde.
Slot yagize ati: “United ifite abakinnyi beza kurusha uko
umwanya ubivuga.” Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye
ku wa Gatanu, Slot yavuze ko adashobora kuruhutsa abakinnyi be kuri uyu mukino.
Yakomeje ati “Oya, sinteze kuruhutsa umukinnyi n’umwe
kuko ari umukino ukomeye cyane. Navuze ibi mbere y’umukino wa mbere ubwo twatsindaga
United ibitego 3-0 kuri Old Trafford, kandi nshobora kongera kubivuga. Bafite abakinnyi beza cyane kurusha uko
umwanya bariho ubyerekana muri iyi minsi.”
Slot yongeyeho ko bizatwara igihe kugira ngo Ruben
Amorim azamure urwego rw’abakinnyi be, ariko yizeye ko Manchester United
izazamuka ku rutonde.
Yagize ati: “Numva ko bishobora gufata igihe kugira
ngo Ruben Amorim abashe gukura ubushobozi bwose mu bakinnyi be, ariko nta
gushidikanya bazazamuka. Ni ikipe ikomeye cyane kurusha uko urutonde rwa
shampiyona rubivuga muri iki gihe.”
Slot, wavuye mu Buholandi aje gutoza Liverpool, yagaragaje impuhwe ku mutoza mugenzi we Ruben Amorim, wagiye muri Manchester United avuye muri Sporting Lisbon mu Ugushyingo.
Ati: “Numva akababaro ka buri
mutoza kuko twese tuzi igitutu uyu mwuga utwongerera. Ntabwo byihariye kuri we,
biradukurikirana twese, yaba muri Premier League cyangwa ahandi ku isi.”
Umutoza wa Liverpool yatangaje ko n'ubwo Man United iri mu bihe bibi, ifite ubushobozi bwo guhangana na Liverpool
Ku cyumweru Liverpool iramanuka mu kibuga na Man United
TANGA IGITECYEREZO