Album ya Wizkid yise "Morayo" imaze ibyumweru 6 iyoboye urutonde rw’album zikunzwe cyane ku rubuga rucuruza umuziki rwa Apple Music.
Wizkid, umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera bihangano bye by'indashyikirwa. Ubu, album ye nshya yitwa "Morayo" imaze ibyumweru 6 ikomeje kwiharira umwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music muri Nigeria, bikaba ari intsinzi ikomeye mu rugendo rwa muzika ya Wizkid.
“Morayo”, imaze kumenyekana cyane kubera uburyo ivanga injyana za Afrika, Afrobeats, ndetse n'injyana ya Pop mu buryo budasanzwe. Abafana ba Wizkid mu gihugu cya Nigeria ndetse no ku isi hose bakomeje gushyigikira iyi album, aho igaragaza impano idasanzwe ya Wizkid mu guhanga udushya no gushyira hamwe imiziki itandukanye.
Album ya “Morayo” irimo indirimbo zikomeye nka: Morayo (indirimbo yitiriwe album), Bad to Me, Money & Love, Steady, No Stress, Balance, Essence, ndetse na Special. Izi ndirimbo zose zirimo imiziki ituma abakunzi ba Wizkid bakomeza kumushyigikira no kumufata nk'umuhanzi w'indashyikirwa.
Kumara ibyumweru 6 ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music muri Nigeria, birerekana ko “Morayo” ifitiwe urukundo rudasanzwe kandi ikaba yaramamaye cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Iyi album ifite imiziki ikunzwe, cyane cyane abakunzi ba Afrobeats n’abakurikira Wizkid ukomeje gukora ibitangaza mu muziki.
Indirimbo nka Bad to Me, Money & Love, na Steady zatwaye imitima ya benshi, zigaragaza neza ko Wizkid akomeje kuba umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Uru rugendo rwa Morayo rufite ishusho y’ubuhanga bw’umuhanzi, bituma Wizkid akomeza gukora amateka no kuzamura umuziki wa Afurika.
Wizkid akomeje kwandika amateka mu muziki
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO