Kigali

Ukuri kwihishe inyuma y'impinduka z'uruhu rwa Michael Jackson

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 8:37
0


Impinduka z'uruhu rwa Michael Jackson zaravuzwe cyane mu gihe cyose yamaze mu ruganda rw'imyidagaduro, ndetse kugeza umunsi wa none biracyateje impaka. Abenshi bagiye bibaza impamvu zateye izo mpinduka, ndetse bakanabigiraho impaka. Ariko, ukuri kuri izo mpinduka ahanini ni ukubera impamvu z'ubuzima, ariko hari abavuga ko yari agamije kwihindura.



Michael Jackson, uzwi nk’umwami wa Pop, yavutse tariki ya 29 Kanama 1958, muri Gary, muri Leta ya Indiana, ku babyeyi be Katherine na Joseph Jackson. Yari umwana wa munani mu bana icumi bavukanaga.

Kuva akiri muto, Michael yagaragaje impano yo kuririmba no kubyina. Ku myaka itanu gusa, yagiye mu itsinda ry’abavandimwe be ryitwaga The Jackson 5. Iri tsinda ryayoborwaga na se, ryamenyekanye nyuma yo gusinya amasezerano na Motown Records mu mwaka wa 1968. Babashije kugira indirimbo zikomeye nka I Want You Back, ABC, na I'll Be There, aho Michael yagaragaye muri izo ndirimbo. Ijwi rye ryihariye n'ubwiza bwe byafashije itsinda kugira intsinzi.

Dore ukuri kwihishe inyuma yo guhinduka ku ruhu rwa Micheal Jackson, twifashishije ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ndetse n’amakuru twakuye ku kinyamakuru rememore.com.

1. Vitiligo: Indwara y'uruhu idasanzwe

Impamvu nyamukuru yo guhinduka kwa Michael Jackson yari Vitiligo, indwara idasanzwe y'uruhu ituma rusaza rukanazana amabara (pigment), bigatuma ibice bimwe by'uruhu bitangira gusa n'umweru.

Mu 1993, Jackson yatangaje mu kiganiro na Oprah Winfrey ko yari arwaye iyi ndwara ya Vitiligo. Iyi ndwara ituma ibice bimwe by'uruhu bihinduka umweru, cyane cyane mu maso, ku ntoki no mu bice bikunda guhura n'izuba. Uruhu rwa Jackson rwari rwarazahajwe cyane n'iyi ndwara.

Nubwo Vitiligo ubwayo idatera ibibazo byinshi, ishobora gutera umuntu kwigunga, cyane cyane ko ihindura uko umuntu agaragara ku ruhu. Jackson yakoresheje maquillage (make-up) kenshi kugira ngo ahishe izo mpinduka zagendaga zigaragara ku ruhu rwe. Ibi byari ngombwa kuko Vitiligo yari yarateje ibice by'uruhu rwe kuzana amabara atandukanye.

2. Indwara ya Lupus

Uretse Vitiligo, Michael Jackson yari anasanzwe afite lupus, indwara ya autoimmune ishobora gutera ingaruka ku bice bitandukanye by'umubiri, harimo n'uruhu. Lupus ishobora gutera uruhu kuba rworoshye cyane bityo rukangizwa n’izuba mu buryo bworoheje, ikaba yatuma uruhu rw'umuntu rubabara cyangwa rugatangira kugira uburibwe cyane.

Guhuza Vitiligo na Lupus bishobora kuba byaratumye Jackson akenera kwita cyane ku ruhu rwe akoresheje ubuvuzi bwihariye kugira ngo arwanye ingaruka z'izo ndwara no kugabanya impinduka mbi zaterwaga nazo. Izi ngorane z'uruhu zasabaga kwitonderwa kugira ngo arusheho kwirinda.

Nubwo umuryango wa Jackson n’itangazamakuru bagiye bagaragaza ko uruhu rwe rwahindutse kubera Vitiligo, havuzwe ibihuha byinshi ku byerekeye ibikorwa byo guhindura uruhu, cyangwa imiti yakoresheje kugira ngo yihindure uruhu.

Bamwe bavuze ko Jackson yakoreshaga imiti ihindura uruhu cyangwa ko ashobora kuba yaribagishije kugira ngo ahindure ibara ry'uruhu n’uko agaragara. 

Ariko, nta bimenyetso byizewe bigaragaza ko ibyo byatangajwe ari ukuri. Impinduka ku isura ya Jackson zatumye havugwa byinshi, ariko we yagiye avuga ko impinduka z'uruhu rwe zatewe n'uburwayi yahuye nabwo.

Mu gukemura ikibazo cy'impinduka ku ruhu rwe, Jackson yakoreshaga maquillage ndetse n'ubuvuzi bwihariye bwo kwita ku ruhu. Ibi byamufashije kugumana isura imwe nta mabara mu isura ye, cyane cyane mu bihe yabaga agiye kujya mu ruhame. Gukoresha maquillage byari ngombwa kugira ngo ahishe amabara yagaragaraga mu maso no mu bice by'uruhu bitandukanye.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND