Kigali

Ntibisanzwe: Yahagaritse Vandarateri 57 mu gihe cy'umunota umwe gusa akoresheje ururimi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 10:40
0


Umugabo w'umuhinde uzwi nka "Drill Man", Kranthi Kumar Panikera, yanditswe muri Guinness World Record nk'umuntu wa mbere ku isi washoboye guhagarika vandarateri 57 mu gihe cy'umunota umwe gusa, akoresheje ururimi.



Nk'uko byatangajwe na Guinness World Record, Kranthi Kumar Panikera, uturuka mu Karere ka Suryapet, Telangana, yakoze igikorwa gitangaje cyane kigera ku rwego mpuzamahanga, ari byo byamufashije guhabwa igihembo na Guinness World Record.

Azwiho ikintu kidasanzwe kandi gitangaje cyo guhagarika vandarateri 57 n’ururimi mu munota umwe gusa, igikorwa cyerekana ubushobozi bwihariye kandi budasanzwe bylwatunguye benshi ku isi yose.

Panikera uzwi cyane ku izina rya ‘Drill Man’ kubera ibikorwa bye bitangaje, amaze kuba icyamamare, kandi arakunzwe cyane nyuma y’uko amashusho ye akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Muri aya mashusho, aragaragara akoresha ururimi rwe gusa mu guhagarika vandarateri ziri kwaka, igikorwa gisaba imbaraga zikomeye ndetse n’umutima ukomeye.

Guinness world record yo guhagarika vandarateri n’ururimi si igipimo cy’ubushobozi bwa Panikera mu mbaraga gusa, ahubwo ni n’igipimo cy’ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha ubwenge no kugenzura umubiri. Iki gikorwa gisaba kwitonda cyane kuko vandarateri iba yikaraga vuba kandi cyane, ku buryo ishobora kugutema utitonze.

“Uyu ni umunsi ntazibagirwa. Nakoze imyitozo y’igihe kirekire kugirango mbigereho, kandi biranshimishije cyane kubona naciye aka gahigo nkabasha guhabwa Guinness World Record,” Panikera yabivuze, ashyira ahagaragara ibyishimo bye nyuma yo kugera ku ntego ze.

Kranthi Kumar Panikera amaze kubaka izina nk’umuntu ushobora gukora ibintu bitangaje nko kuzimya vandarateri akoresheje ururimi. Iyi rekodi none ni indi ntambwe mu bikorwa bye by’imyidagaduro, ndetse ni ishema kuri we.

Nyuma y'aka gahigo ka Kranthi Kumar Panikera yabaye umuntu wubashywe ku rwego mpuzamahanga, ndetse bituma abandi batekereza ku buryo bwimbitse bwo gukoresha ubushobozi bwabo kandi bagatera intambwe yo gukora ibishoboka.


Kranthi Kumar Panikera yanditse amateka ku rwego rw'Isi


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND