Kigali

Telefone ya mbere ya Motorola yashyizwe ku isoko! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/01/2025 9:06
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 3 Mutarama ni umunsi wa 3 mu minsi igize umwaka, hasigaye 362 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Iki ni igihe bita Perihelion aho Isi iba yegereye izuba cyane.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki:

1925: Benito Musolini, umunyagitugu wayoboye u Butaliyani yatangaje ku mugaragaro ko afashe ubutegetsi.

1947: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Inteko Ishinga Amategeko yakoze ibiganiro byatambutse kuri televiziyo.

1956: Inkongi y’umuriro yibasiye agasongero ka Tour Eiffel, uyu munara wubatse mu Bufaransa mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Paris.

1959: Ni bwo Leta ya Alaska yemewe nk’imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1962: Papa Yohani wa XXIII yahuye imbonankubone na Fidel Castro, wafatwaga nk’umunyagitugu wayoboye Cuba.

1977: Mudasobwa zikoranye ubuhanga zo mu bwoko bwa Apple ni bwo zashyizwe ku isoko.

1991: Ingabo za FPR Inkotanyi zahinduye isura y’imirwano zigaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’Ingabo za FAR.

1994: Muri Afurika y’Epfo, abaturage basaga miliyoni zirindwi bahoze mu ishyaka rya Apartheid, bemerewe ubwenegihugu. Iri shyaka ryaranzwe cyane n’ivanguramoko rikabije.

1996: Telefoni yo mu bwoko bwa Motorola Star TAC, yashyizwe ku isoko iragurwa cyane. Iyi ni imwe muri telefoni zigendanwa zabayeho mbere y’izindi.

1997: Repubulika y’u Bushinwa yatangaje ingengo y’imari ingana na miliyari 27.7 z’amadolari ya Amerika yagombaga kuzakoreshwa mu kurwanya isuri ndetse n’iyangirika ry’ikirere ryagaragaraga cyane ahitwa Yangtze ndetse no mu Kibaya cya Yellow River.

2004: Indege yitwa Flash Airlines Flight 604 yo mu Misiri yakoreye impanuka mu Nyanja Itukura ihitana abantu bagera ku 148. Ni yo mpanuka ya mbere y’indege yahitanye abantu benshi muri iki gihugu.

2019: Louise Mushikiwabo yatangiye Inshingano nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1969: Michael Schumacher, Umudage wamenyekanye cyane mu masiganwa yo gutwara amamodoka Formula 1, yatwaye iryo rushanwa mpuzamahanga inshuro zigera kuri zirindwi.

1978: Liya Kebede, Umunyamideli ukomoka muri Ethiopia.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

2009: Hisayasu Nagata, umunyapolitiki ukomoka mu Buyapani.

2010: Sir Ian Brownlie, umunyamategeko ukomoka mu Bwongereza.

2011: Umuhanzi Jean Christophe Matata yapfiriye muri Afurika y’Epfo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND